Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yasabye abamotari n’abandi bakoresha umuhanda kwitwararika bakirinda icyateza impanuka kuko kuva umwaka wa 2022 watangira kugeza kuri uyu wa Kane taliki 08, Ukuboza, 2022 zimaze guhitana abantu 617.
IGP Munyuza avuga ko uwo mubare wagabanuka igihe cyose abakoresha umuhanda, buri wese mu rwego rwe, bakwirinda icyo ari cyo cyose cyabateza cyangwa cyateza abandi impanuka.
Yabivugiye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo ubwo yatangizaga k’umugaragaro ubukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu Polisi yise ‘Gerayo Amahoro.’
Iyi gahunda yahozeho ariko iza gukomwa m nkokora na COVID-19.
IGP Munyuza yagize ati: “ “N’ubwo impanuka zagabanutse muri uyu mwaka ugereranije n’umwaka ushize, abantu benshi bakomeje kuburira ubuzima mu mihanda. Kuva uyu mwaka watangira, impanuka 9,468 zabaye mu gihugu hose zahitanye abantu 617.”
Abamotari bavuzweho kugira uruhare rugaragara muri izi mpanuka kuko muri mpanuka 9,468 zabaye mu gihugu hose, izigera 150 zahitanye abantu zakozwe n’abamotari mu gihe impanuka zahitanye abantu 183 zagizwemo uruhare n’abatwara abagenzi ku magare.
Babita ‘abanyonzi.’
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kugabanuka kw’impanuka mu mwaka wa 2022 kwatewe ahanini no gushyira kamera ku muhanda zifasha mu kubahiriza umuvuduko( abaturage bazihimbye Sophia), ubukangurambaga no guca amande abarenga ku mabwiriza agenga ikoreshwa riboneye ry’umuhanda.
Yanenze abamotari n’abatwara abagenzi ku magare kubera ko uburangare bwabo no kudakenga byatumye hari ababyeyi, abana, abasore n’inkumi…bapfuye bazize impanuka zashoboraga kwirindwa.
Ati: “Mu bantu bagiye baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda harimo ababyeyi ndetse n’urubyiruko, ubuzima bwabo bwagiye butikira bitewe n’uburangare bw’abamotari ndetse n’abatwara amagare mu gukoresha umuhanda. Iki ni ikibazo gikomeye kigomba kwitabwaho na buri wese ukoresha umuhanda.”
Hari abo Polisi izambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga…
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yaburiye abantu ko n’ubwo Polisi yibanda mu kwigisha abakoresha umuhanda , ikabibutsa akamaro ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza arebana n’umutekano wo mu muhanda, ngo abazakomeza kubirengaho bazahanwa ndetse babe banamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Ngo bizakorwa mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yihanangirije uwo ari we wese utwara ikinyabiziga yanyoye umusemburo kuko ari imwe mu mpamvu ‘zikomeye’ ziteza impanuka ‘zikomeye.’
IGP Munyuza yavuze ko nta Munyarwanda ubujijwe kunywa agasembuye ariko ko kizira kukanywa ugatwara ikinyabiziga.
Ati: “… Ubuzima bwawe n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ni iby’agaciro. Ntukwiye guhanwa kubera kurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda cyangwa gushyira ubuzima bwawe mu kaga ahubwo ukwiye kubyirinda ugakoresha umuhanda mu buryo butabangamiye uwo ari we wese, ugashyira umutekano imbere.”
Polisi y’u Rwanda yashatse ikoranabuhanga riyifasha kumenye niba runaka atwaye ikinyabiziga yanyoye umusemburo.
Ni icyuma umushoferi ahuhamo kikerekana igipimo cy’umusemburo uri mu mwuka yahumetse kandi umwuka umuntu ahumeka awusohora hanze uba uvuye mu bihaha bye nabyo byawukuye mu maraso ye.
Polisi yatangaje ko mu gihe gito kiri imbere izaba ifite ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga kiyifasha gutahura umuntu utwaye ikinyabiziga runaka yanyoye ikiyobyabwenge.
Mu Ntara zose z’u Rwanda kandi naho hasubukuwe Gerayo Amahoro.