Mu Myaka 8 Ba Perezida Babiri Ba Sena Y’u Rwanda Bareguye

Dr. Augustin Iyamuremye yaraye atangaje ko yeguye ku nshingano zo kuyobora Sena y’u Rwanda. Ibaruwa yanditse iby’iyegura rye ivuga ko yabikoze bitewe n’uburwayi. Hashize imyaka umunani Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo nawe yeguye kuri uyu mwanya.

Dr.Ntawukuriryayo yeguye muri Nzeri 2014, ahita asimburwa na Bernard Makuza wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Kwegura kwa Dr. Ntawukuriryayo kwavuzweho byinshi, ndetse bamwe bakavuga ko ‘yajyaga asesagura’ umutungo wa Sena y’u Rwanda yitwaje umwanya yari ariho.

Dr Ntawukuriryayo yeguye muri Nzeri 2014.

Kwegura kwe abyibwirije byamuhaye uburenganzira bwo gukomeza kuba Umusenateri, ndetse akirangiza gutangaza ubwegure bwe yahise ajya kwicarana n’abandi ba Senateri,  Nyakubahwa Bernard Makuza akomereza aho Ntawukuriryayo yari agejeje.

- Advertisement -

Ntawukuriryayo yatangaje ko yeguye kubera ‘impamvu ze bwite.’

Nyuma y’imyaka umunani, undi Perezida wa Sena areguye.

Dr. Augustin Iyamuremye   yasobanuye ko yeguye kubera uburwayi, avuga ko akeneye gufata umwanya wo kwivuza bitabangamiye inshingano ze.

Yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye.

Ati: “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranywa atahwemye kungaragariza. Namwe ba Nyakubahwa ba Senateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si k’ubushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu  taliki ya 9, Ukuboza 2022, Inteko Rusange igezwaho uko kwegura yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu nshingano ze.

Dr. Augustin Iyamuremye

Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Sena y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.

Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version