Uburasirazuba Nibwo Bufite Abanyarwanda Benshi Biyahura, Nyagatare Ni Iya Mbere

Dr Thierry B.Murangira avuga ko mu gihe kingana n’umwaka, ni ukuvuga guhera muri Nyakanga, 2020 kugeza muri Kamena, 2021, Abanyarwanda 285 biyahuye.

Ubusanzwe kwiyahura ni ikibazo gishobora kugera ku bantu bose uko baba barakuze cyangwa uko babayeho kose.

N’ubwo hagati ya 2020 kugeza muri 2021 abantu biyahuye ari 285, imibare yari yaratangajwe n’ubugenzacyaha mbere y’aho ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2019 n’umwaka wa 2020 wagezaga ku bantu 579.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B Murangira avuga ko ubusanzwe kwiyahura ari uburyo runaka umuntu akoresha ngo ashyire iherezo ku buzima bwe.

- Advertisement -

Avuga ko mu rwego rw’amategeko, kwiyahura atari icyaha ahubwo ngo biba icyaha iyo hari uwabishishikarije undi.

Biba icyaha nanone iyo hari uwafashije uwiyahuye kugera ku kifuzo cye  cyangwa uwatumye undi muntu yiyahura kubera kumutoteza cyangwa kumuhoza ku nkeke ‘agamije ko yiyahura.’

Dr. B.Murangira ati: “ Aho rero niho ubugenzacyaha buzamo buje kureba niba mu kwiyahura k’uwo muntu nta wundi waba wabigizemo uruhare.”

Dr Anne Bamukunde wo muri RBC avuga ko iyo umuntu agiye kwiyahura, aba yageze ku rwego yumva ko ‘gupfa bimurutira kubaho.’

Ati: “ Akenshi bituruka ku mateka y’umuntu, ihohoterwa yaciyemo, ibabazwa ryo ku mutima no k’umubiri, gufatwa ku ngufu, ingaruka za Jenoside cyangwa andi marorerwa yabonye n’ibindi.”

Kuri we, ngo ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate umwanzuro wo kwiyahura.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. B Murangira yabwiye RBA ko iyo babonye ubutumwa umuntu wiyahuye yasize yanditse, babanza kureba ikiburimo ariko ngo ubwo ari bwo bwose bufasha mu iperereza.

Ati: “ Hari usiga yanditse impamvu yakoze icyo yakoze. Nibwo rero ureba niba yarabikoze kubera ihohorwa akavuga ko yiyahuye arambiwe kuba umutwaro w’umuryango kubera indwara runaka yari arwaye n’ibindi.”

Icyakora ngo hari uburyo umuntu uziyahura aba ashobora gufashwamo.

Bikorwa iyo akiri ku rwego rubanza. Ni urwo abahanga bita ‘tentative’.

Ni hahandi umuntu aba avuga ko atangiye kumva ko ntacyo amaze, avuga ko yatangiye kuba umutwaro ku bantu.

Ibi byemezwa na Dr Sebuhoro Celestin umuhanga mu buzima no mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Dr Sebuhoro avuga ko kimwe mu bintu bizakwereka ko umuntu runaka ari mu nzira imuganisha k’ukwiyahura ari uko uzabona nta kintu kikimushimisha, ndetse n’isuku yakoreraga umubiri we ntabe acyiyikora.

Ikibazo ariko ngo ni uko umuntu ufite ibyo bibazo, ataza ngo abibwire undi mu buryo bweruye, ahubwo ngo abica ku ruhande.

Kubimenya rero bisaba kumwumva no kumwitegereza.

Ibitera abantu kwiyahura ariko ngo bishobora no kuza bihutiyeho.

Dr Sebuhoro yatanze urugero nk’urw’umuntu wari usanzwe ufite akazi keza akajya kubona akabona karahagaze.

Undi ushobora guhura n’iki kibazo ni umuntu wari wifashije afite amikoro agakena cyangwa agatakaza urugingo rw’umubiri kandi yari asanzwe akora akitunga we n’abe.

Ati: “ Ikintu cyose umuntu yasaga n’aho ashingiyeho ubuzima bwe kikigenda mu gihe gito gishobora gutuma yumva yakwiyahura.”

Uretse ibi bimenyetso biterwa n’ikintu gitunguranye, hari n’ibindi bikura gahoro gahoro akenshi biterwa n’indwara yitwa ‘Agahinda Gakabije’.

Iperereza rya RIB ryo rivuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari bwo buza ku isonga mu gutuma  Abanyarwanda biyahura.

Ku mwanya wa kabiri, abiyahura babiterwa n’ipfunwe ry’icyaha cy’ubugome bakoze bwabateye kumva ko ibyiza ari ko n’abo bakwiyahura bigahuriramo.

Amakimbirane yo mu ngo nayo aza ku mwanya wa gatatu ndetse n’ibiyobyabwenge bigira uruhare mu kwiyahura.

Amadeni n’igihombo gikabije nabyo ngo basanze bituma hari abiyahura, kuko bananiwe kwakira ubuzima bushya bujyanye no guhomba cyangwa amadeni menshi.

Abagabo  nibo biyahura cyane kurusha abagore kuko bafite 82% by’Abanyarwanda biyahura n’aho abagore ni 18%.

Abanyarwanda benshi biyahura bimanitse mu mugozi, abandi bakinaga mu mazi n’ abandi bagasimbuka inyubako ndende.

Intara y’i Burasirazuba niyo irimo Abanyarwanda benshi biyambura ubuzima kuko bihariye 29%.

Nyuma hakurikiraho Intara y’i Burengerazuba ifite 23%,  nyuma haza Intara y’Amajyaruguru ifite 19% hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo ifite 18 % hanyuma Umujyi wa Kigali ukaba uwa nyuma ufite ijanisha rya 11%.

Akarere ka mbere mu Rwanda karimo abaturage biyahura ni Akarere ka Nyagatare, hagakurikiraho Akarere ka Gasabo, hagakurikiraho Akarere ka Gicumbi, hagakurikiraho Akarere ka Rutsiro nyuma hakaza Akarere ka Gatanu ari ko ka Karongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version