Rwanda: Ingengabihe Ya Gahunda Y’Amatora Yatangajwe

Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yatangaje uko gahunda y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Amatora y’Abadepite akomatanyije izagenda.

Bikubiye mu ngengabihe iyi Kominisiyo yasinywe n’Umuyobozi mukuru w’iyi Komisiyo Oda Gasinzigwa yashyize kuri X mu ijoro ryakeye.

Mu gihe  Amatora nyirizina azaba hagati ya Taliki 14 na Taliki 15, Nyakanga, 2024, gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo bizakorwa taliki 20 Nyakanga n’aho gutangaza ibyayavuyemo mu buryo bwa burundu bikazaba bitarenze taliki 27, Nyakanga, 2024.

Komisiyo yigihugu y’amatora ivuga ko guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite byakozwe mu rwego rwo kwihutisha ibintu no kwirinda gukoresha ingengo y’imari nini kandi ku bintu bibereye mu gihe kijya kwegerana.

- Advertisement -

Inteko rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere taliki 27, Ugushyingo, 2023 niyo  yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.

Iri tegeko ngenga rigenga amatora ryahinduwe kugira ngo amatora azashobore gukorwa mu buryo buhuje n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 75 iteganya ko amatora y’Abadepite akorerwa umunsi umwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Gukorera aya matora icya rimwe bizafasha u Rwanda kuzigama Miliyari Frw 7 kandi n’umwanya wo gutegura no gutora nyirizina ukazakoreshwa neza.

Gahunda y’amatora yo muri Nyakanga, 2024

Ifoto ibanza: Oda Gasinzigwa@ The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version