Muhanga: Umugabo Wishe Umugore We ‘Bunyamaswa’, Yarashwe

Mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga haravugwa umugabo warashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gushaka kuzirwanya akoresheje umuhoro. Yari amaze igihe gito afashwe ashinjwa kwica umugore we amukase ijosi.

Uyu mugabo yitwaga Niyitamba Gilbert.

Afite imyaka 34 y’amavuko akaba yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Kabacuzi.

Umugore we yitwaga Charlotte Mukamwiza akaba yari afite imyaka 33.

- Advertisement -

Ayo mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri, 2022 riishyira ku ya 01 Ukwakira, uyu mwaka.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera babwiye bagenzi bacu bo k’UMUSEKE  umugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma buri gihe.

Bakavuga ko ijoro amwicamo, amakuru yari yacicikanye mu Mudugudu ko  uwo mugabo yafatiwe mu rugo rw’umugabo mugenzi we.

Icyo gihe yarakubiswe biratinda.

Ngo ubwo umugore we witwa Mukamwiza yamubaza ibyo yumvise bamuvugaho, undi yararakaye amukubita icupa  mu mutwe yitura hasi.

Abaturanyi bavuga ko uwo mugabo  yahise afata ibice by’iryo cupa abimukatisha ijosi kugeza avuyemo umwuka.

Abaturage ngo bumvise umuntu ataka barahurura basanga uwo mugabo yifungiranye mu nzu ari kumwe n’uwo murambo.

Mu kanya gato  abaturage bavuga ko bagiye kumva bumva isasu riravuze, bahageze basanze umuhogo wa nyakwigendera Mukamwiza umwobo munini bagakeka ko yabanje gukuramo umutima w’umugore we.

Abaturage bavuga ko nta mezi atatu ashira batumvise inkuru mbi y’umugabo cyangwa umugore wishe uwo bashakanye.

Bagasaba inzego z’ibanze ko zajya zihutira gukemura amakimbirane yo mu ngo kuko iyo adakemuwe ariyo aba intandaro y’imfu za hato na hato.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version