Abanyarwanda Umunani Bimuriwe Muri Niger Bashobora Kwisanga i Kigali

Itariki ya nyuma yageze. Abanyarwanda umunani bimuriwe muri Niger baheruka kwemererwa kuguma muri icyo gihugu mu minsi 30, mu gihe bagishakirwa ahandi berekeza. Nyamara u Rwanda rwonyine nirwo rwemeje ko rwiteguye kubakira nk’abaturage barwo.

Ku wa 27 Ukuboza, 2021 nibwo Guverinoma ya Niger yatangaje ko ku mpamvu za dipolomasi, Abanyarwanda umunani yakiriye bagomba kuba bavuye ku butaka bwayo mu minsi irindwi.

Ni icyemezo ariko cyaje guhagarikwa n’Umucamanza w’Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, wavuze ko kinyuranyije n’amasezerano impande zombi zasinye, Niger ikemera kubaha ibyangombwa by’inzira n’uburenganzira bwo gutura.

Ku wa 4 Mutarama 2022 Niger yamenyesheje uru rwego ko yemeye kuba ibagumanye mu minsi 30, igomba kurangira none ku wa 2 Gashyantare 2022.

- Advertisement -

Mu gihe hatabonetse igihugu kibakira, bagomba kwirukanwa bakajya mu gihugu cyabo, u Rwanda.

Ni icyemezo nacyo kutavuzweho rumwe, kuko Urwego ruvuga ko Niger itagomba kugena iminsi ntarengwa bahamara, ahubwo ari ukugeza habonetse igisubizo kirambye cy’aho bakwimurirwa.

Ubwoba ni bwose

Abimuriwe muri Niger barimo abahoze ari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wayoboye Military Police, Lieutenant-Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous-Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Taarifa yabonye ibaruwa umunyamategeko wa Colonel Anatole Nsengiyumva, Allison Turner, yandikiye umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche ukurikirana ikibazo cya bariya bantu, amumenyesha ubwoba bafite ko bashobora koherezwa mu Rwanda.

Guhera ku wa 23 Ukuboza 2021 ngo Nsengiyumva yambuwe ibyangombwa, afungirwa mu nzu yahawe ndetse ishyirwaho abapolisi bashinzwe kumucunga hamwe na bagenzi be.

Ubu ngo hari ubwoba ko bashobora koherezwa mu Rwanda, ndetse ngo inzego bireba ntizibaha icyizere ko badashobora koherezwa koko.

Umunyamategeko Turner yavuze ko Umwanditsi w’uru rwego yahuye na Nsengiyumva hamwe na ba bagabo bandi, abagezaho aho bashobora kwimurirwa: ibihugu bihitiyemo, ibindi bihugu, no kubohereza mu Rwanda.

Nsengiyumva ngo yahise asaba Umwanditsi kudatekereza ku kumwohereza mu Rwanda “uko byaba bimeze kose”, kuko ashobora gukorerwa iyicarubozo kandi akicwa.

Turner yakomeje ati “IRMCT n’Umuryango w’Abibumbye bagomba kwizeza kandi bagakurikirana umutekano wa Nsengiyumva, ko atazoherezwa mu Rwanda, kandi bagomba kwihutira kumuvana muri Niamey akajyanwa mu gihugu gitekanye.”

Yasabye umucamanza gutegeka ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kugenzura ko byubahirizwa.

Basabye ko Niger iregwa 

Uretse Nsengiyumva, ku wa 29 Mutarama 2022 Umunyamategeko Peter Robinson wunganira Major Nzuwonemeye yandikiye Umucamanza amusaba kumenyesha Perezida w’Urwego kugeza ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ko Niger yananiwe kubahiriza inshingano zayo.

Ni inshingano ngo zijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’amasezerano yagenaga uko bazimurirwa muri Niger.

Yashinje icyo gihugu ko cyanze gusubiza uwo yunganira ibyangombwa ngo abashe kwidegembya, cyangwa no kongera igihe cyo kuguma mu gihugu kigomba kurangira none.

Nzuwonemeye yagizwe umwere n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ku wa 11 Gashyantare 2014, nyuma y’imyaka 14 afunzwe.

Yanze gutaha mu Rwanda, ajya kuba mu nyubako z’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ari narwo rwari rubatunze we na bagenzi be.

Mu ibaruwa ye bwite yohererejwe Urwego, Nzuwonemeye avuga ko ageze muri Niger ku wa 5 Ukuboza, we na bagenzi be bahawe ibyangombwa by’inzira.

Yakomeje ati “Nyamara guverinoma yaje kunsaba gusubiza ibyo byangombwa, imbwira ko hari ibintu bigomba gukosorwaho. Ku wa 22 Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yashyize abapolisi bafite imbunda ku nyubako njye n’abandi bagizwe abere cyangwa barekuwe barangije ibihano twabagamo, batubuza kongera kuhava.”

Ku wa 25 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwa Niger rwateye utwatsi ubusabe bwa bariya bantu umunani, basabaga ko gusubizwa uburenganzira bwo kwidegembya n’ibyangombwa bambuwe.

Bivuze ko batarasohoka mu nzu guhera ku wa 22 Ukuboza 2021.

Icyakora, ngo Ubwanditsi bwakomeje kugerageza gushaka ikindi gihugu cyabakira, ariko nta na kimwe kiragaragaza ubwo bushake ‘uretse u Rwanda.’

Nzuwonemeye atinya avuga  ko azirukanwa akajya mu Rwanda ubwo itariki ntarengwa yatanzwe iba irangiye ku wa 2 Gashyantare,2022.

Ati “Mfite ubwoba ko mu Rwanda nshobora gutotezwa kubera umwanya nari mfite mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cya Jenoside n’imyitwarire ya Guverinoma y’u Rwanda ku bayobozi b’izo ngabo n’abandi bari abayobozi ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.”

Umunyamategeko Robinson yavuze ko Niger yananiwe kubahiriza inshingano zayo, asaba umucamanza gutumiza Guverinoma y’icyo gihugu igasobanura impamvu irimo gushingiraho, mbere yo kuregerwa Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano.

Ni ibintu basabaga ko byakorwa mbere yo kuri uyu wa 2 Gashyantare, ngo hakumirwe ko boherezwa mu Rwanda mu gihe haba hatabonetse ahandi bajyanwa.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aherutse kuvuga ko bariya bantu nta mpungenge bakwiye kugira mu gihugu, igihe cyose baba bubahiriza amategeko.

Yavuze ko mu Rwanda hari abantu benshi bakoze ibyaha bagafungwa, bongeye kwakirwa mu muryango nyarwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version