Perezida Wa Guinea-Bissau Yarokotse Umugambi Wo Kumuhirika

Perezida Umaro Cissoko Embaló uyobora Guinea-Bissau yatangaje ko benshi mu bashinzwe umutekano we bishwe kuri uyu wa Kabiri, mu mugambi waburijwemo wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Yatangaje ko ubu ibintu byasubiye ku murongo nyuma “y’igikorwa cyaburijwemo cyari kigambiriye kwibasira demokarasi.”

Bijya gutangira, humvikanye amasasu ku nyubako ikoreramo guverinoma mu murwa mukuru Bissau, ubwo Perezida Embaló yari ayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri. Yari kumwe na Minisitiri w’Intebe Nuno Gomes Nabiam

Abantu bitwaje intwaro ziremereye ngo bagose inyubako bari bakoraniyemo, habaho kurasana gukomeye n’abashinzwe umutekano ku buryo benshi bishwe.

- Advertisement -

Ni igikorwa cyamaze amasaha agera muri atanu. Cyahise gihungabanya umujyi ku buryo abantu bari batangiye guhunga, amasoko arafunga kimwe n’izindi nyubako z ‘ubucuruzi zirimo amabanki.

Perezida Embaló yavuze ko icyo gitero “cyateguwe” gishobora kuba “gifitanye isano n’abantu bafite uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge”, ariko nta makuru yisumbyeho yatanze.

Gusa ntabwo biramenyekana abo bantu bitwaje intwaro abo aribo n’abari babayoboye. Ntabwo umubare w’abishwe nawo watangajwe.

Iki gihugu kimaze kubamo kudeta (coup d’état) icyenda guhera mu 1980.

Muri iki gihe bisa n’aho kudeta zirimo kwibasira abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati.

Mu myaka ibiri ishize, igisirikare kimaze gufata ubutegetsi mu bihugu bya Mali, Chad, Burkina Faso na Guinea, kimwe no muri Sudan.

Embaló yatsinze amatora ya Perezida mu 2019, atangira kuyobora igihugu muri Gashyantare 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version