Uko Abakozi Ba RIB Bambaye Impuzankano Bazitwara Imbere Y’Abaturage

Itangazo ryasohowe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rivuga ko bidatinze, abakozi barwo bazajya bagaragara mu kazi bambaye impuzankano. Umuvugizi w’uru rwego mu kiganiro kihariye yahaye Taarifa yavuze ko umukozi wa RIB uyoboye bagenzi be bambaye uriya mwenda w’akazi azajya abanza akibwira umuntu aje gukoraho iperereza cyangwa guha serivisi, akavuga ko ari we uyoboye iryo tsinda.

Dr Thierry B. Murangira avuga ko bizakorwa kubera ko ku mwambaro w’abagenzacyaha ba RIB nta hantu hagenewe ipeti cyangwa ikindi kiranga ko runaka ari we uyoboye bagenzi be mu kazi.

Yagize ati: “RIB nta ranks igira, akazi woherejwemo cyangwa icyo ugiye gukora (appointment, post) nibyo bikurikizwa. Umuturage ushaka kumenya uyoboye abandi arabaza. Umugenzacyaha uyoboye abandi akenshi arivuga.”

Kubera ko ku mashusho yerekana uko abagenzacyaha bambaye iriya mpuzankano hari aho aberekana bafite intwaro( pistolets), twabajije Dr Murangira igihe biba byemewe ko umugenzacyaha ajya gufata umuntu ukurikiranyweho icyaha yitwaje imbunda.

- Advertisement -

Yasubije ko hari itegeko ribigena.

Ni ingingo ya 10 yahaye RIB ububasha kugira ngo ibashe kuzuza inshingano yahawe.

Ngo muri ubwo bubasha (agaka ka 11) iyi ngingo yemerera Umugenzacyaha gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’umutekano bya ngombwa mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Itegeko rigena uko abakozi ba RIB bashobora gukoresha intwaro

Ikindi ngo ni uko Urwego rw’ubugenzacyaha bufite uburyo bwinshi bwo gutahura ibyaha bityo ngo kuba abagenzacyaha bagiye kujya bagaragara bambaye imyenda ibaranga, ntibizaha abanyabyaha icyuho cyo gukora ibyaha bakihisha.

Kuri iyi ngingo Dr Thierry B Murangira ati: “ Nta mpungenge dufite. Hari uburyo bwinshi bwemewe n’amategeko RIB ikoresha mu gutahura ibyaha.”

Ubusanzwe buri gihugu kigira umwambaro wagenewe abagenzacyaha bacyo.

Nta mwambaro ukoreshwa mu bugenzacyaha uhuriweho n’ibihugu byose byaba ibiba muri Commonwealth cyangwa ibyo mu Karere u Rwanda ruhereyemo.

Impamvu zo gutangira gukoresha iriya mpuzankano ngo ni ukugira ngo abagenerwa bikorwa bya RIB ari bo baturarwanda bareke kwitiranya abakozi b’uru rwego n’abandi bantu ndetse hanozwe na serivisi uru rwego rubaha.

Nibiba ngombwa ko umukozi wa RIB ajya mu kazi atambaye umwambaro umuranga kubera imiterere y’akazi, agomba kuzajya yerekana ikarita.

Uru rwego rwatangiranye abakozi  869 mu mwaka wa 2017.

Muri uyu mwaka rufite abakozi1, 279 ariko biteganyijwe ko bagomba kuba abakozi 1,579.

Muri bo ab’igitsina gore bangana na 27%.

Intego ni uko uru rwego ruzagira abakozi b’igitsina gore bangana na 30%.

Umuvugizi w’uru rwego avuga ko uko amikoro y’u Rwanda aziyongera, uru rwego narwo ruzongererwa ubushobozi.

Hagati aho hari umushinga w’itegeko Minisiteri y’umutekano mu gihugu iherutse kugeza mu Nteko ishinga amategeko usaba ko zimwe mu nshingano RIB yari ifite zakwimurirwa muri Polisi y’u Rwanda.

Taliki 13, Mutarama, 2022 nibwo Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yagejeje ku Badepite Umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda (RNP), uteganya ko izahabwa ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, n’ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza ku byaha.

Ubundi Polisi y’u Rwanda  igengwa n’Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010, ryahinduwe mu mwaka wa 2017 ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Urwo rwego rwahawe inshingano zose zijyanye no kugenza ibyaha mbere zakorwaga na Polisi.

Minisiteri y’Umutekano yasabye ko hakorwa izindi mpinduka, nyuma y’uko bigaragaye ko “hari imbogamizi mu mikorere ya RNP zikeneye gukemurwa mu rwego rw’amategeko, kugira ngo nayo ishobore kuzuza neza inshingano zayo.”

Muri zo harimo ko Polisi yisanze itagifite ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha; kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’icyaha; kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha nk’impanuka zo mu muhanda.

Isobanurampamvu ryashyikirijwe Inteko Ishinga amategeko rivuga ko ‘kutagira ubu bubasha ni imbogamizi kuri RNP kuko nk’Urwego rushinzwe umutekano, ikwiriye kuba ifite ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byavuzwe haruguru kugira ngo n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha zibone aho zihera zikora akazi kazo.’

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Ibiro bivugira Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda byatubwiye ko uyu mushinga w’Itegeko ukiri muri Komisiyo wigwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version