Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwandakazi Bafungiwe Mu Burundi Bitwa Intasi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwandakazi Bafungiwe Mu Burundi Bitwa Intasi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2025 3:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu ni Chantal
SHARE

Ubwo bari bagiye mu bukwe bw’inshuti yabo, Abanyarwandakazi bane bakuwe mu modoka bakirangiza kwerekana ibyangombwa byabo ko ari Abanyarwandakazi bahita bashyirwa ku ruhande bajya gufungwa.

Uburundi bwabafunze bubashinja kuba intasi za Perezida Paul Kagame, barafungwa ubu amezi ari hafi kuba ane.

Nyuma yo kubona ko nta kivurira, bahisemo gusangiza bagenzi bacu ba UMUSEKE amakuru y’ibyabayeho ngo barebe ko wenda hari uwabumva bakarekurwa kuko bemeza ko bafunzwe barenganywa.

Umwe muri bo yagize ati: “Tekereza gutaha ubukwe bw’inshuti yawe, ubuyobozi bukagufunga bukwita “intasi ya Perezida Paul Kagame!”

Chantal Nyirahabineza asanzwe ari umushoferi w’amakamyo manini atwara amavuta ya petrole, agakorera Sosiyete ya African Oil ikora ingendo ndende i Lubumbashi, i Goma, muri Tanzania n’ahandi.

Avuga ko iwabo mu Rwanda ari ku Ruyenzi muri Kamonyi, akaba yarafatiwe i Burundi tariki 07, Gashyantare, 2025.

Yagiye yo asize abana babiri n’umukozi mu rugo kandi inzu babamo akaba yayikodeshaga bityo kutahaba kwe kukaba kuzatuma abana be basohorwa mu nzu kubera kubura ubwishyu.

Yemeza ko ubwo we na bagenzi be bafatwaga, babanje gutekereza ko ari ibintu byoroshye, ko batazatinda kurekurwa.

Ubwo binjiraga i Burundi, berekanye ibyangombwa byabo batererwaho cashet nk’uko bisanzwe bigenda no ku bandi bajya mu kindi gihugu.

Ku mupaka babemereye kumara mu Burundi iminsi itatu, ariko bakihava bakagera i Gitega inzego z’umutekano zarabahagaritse zibaka ibyangombwa berekana impapuro z’inzira zo mu Rwanda, bahita bafungwa.

Ababafashe babikoze bavuga ko abo bagore ari maneko z’u Rwanda zigiye mu Burundi guhungabanya umutekano bahita bajya gufungirwa muri gerezai y’i Gitega.

Nyirahabineza ati: “Ese niba u Burundi bufite ubuyobozi bwiza wafunga umuntu umwita maneko nta kintu ushingiyeho…Tubayeho nabi mu buzima bukakaye”.

Ikirenze kuri ibyo ni uko na nyuma yo kugera muri gereza batswe ruswa ya Miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Burundi barayatanga ariko ntibarekurwa!

Bakomeje kwakwa andi mafaranga ngo barekurwe ariko biranga…

Umunyamategeko wabo Me Michella yabwiye itangazamakuru ko abo aburanira bakurikiranyweho “Espionnage” (ubutasi) ariko akemeza ko ibyo birego bidafite ishingiro.

Ati “Baraburanye muri Chambre de Conséil (ifunga n’ifungurwa by’agateganyo), ariko bavuze ngo baburane bafunzwe. Jyewe ubu mfite ukwizera Imana niyo izobakurayo iciye mu nzira yayo kuko barera (nta cyaha bafite) ni ukuri. Ni uko “diplomatie” (umubano) ubu imeze nabi, baciye baba victimes (babigendeyemo). Turiko turaca hose babarekure, turabarindiriye, twizeye Imana, kandi bizogenda neza.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ntaragira icyo asubiza UMUSEKE kuri iyo ngingo.

Iki kibazo kandi ngo cyamaze kugezwa kuri bamwe bakora muri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi.

U Rwanda ntirubanye neza n’u Burundi muri iki gihe kuko burushinja gufasha abashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015 ubwo bwayoborwaga na Pierre Nkurunziza ndetse ngo n’ubu rufasha abarwanya ubutegetsi bwabwo, ibintu u Rwanda ruhakana.

TAGGED:AbagoreAbanyarwandakaziBurundiCongofeaturedIntasiKagameMukuralinda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Byemejwe Ko Ba Gitifu Bane Banditse Basezera
Next Article Ambasaderi W’Ubushinwa Ucyuye Igihe Hari Ibyo Yishimiye Yabonye Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga

Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?