Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Abbas Mukama avuga ko ruswa iri henshi ariko ko ikwiye kurwanywa. Avuga ko hamwe mu hantu habi ishobora kugira ingaruka ni mu rwego rw’ubuzima.
Abbas Mukama yabivuze nyuma yo gutangiza amahugurwa agenewe abakora mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bagize Komite zo kurwanya ruswa.
Baje guhugurwa ngo bamenye aho ibyuho bya ruswa bigaragara mu bigo bakorera.
Mukama avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukumira ko ruswa ibona ibyuho.
Icyakora ngo nubwo ari uko ibintu bimeze, hari aho ruswa ikiboneka.
Ati: “ Iyo haje ruswa mu rwego rw’ubuzima, biba bisubije inyuma ibyo twagezeho mu rwego rw’ubuzima”.
Yemeza ko ruswa ari ikintu kibi, kidashobora kwihanganirwa mu rwego rwose rw’ubuzima bw’igihugu.
Ku ngingo y’uko umuturage watanze mutuelle de santé ngo ahabwe imiti ariko agasabwa kujya kuyigura ahandi aba arenganye, Mukama Abbas yavuze ko icyo ari ikibazo kigari, kireba Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego.
Yemeza ko kiri kuganirwaho n’inzego zitandukanye kugira ngo imiti ihagije iboneke henshi.
Ashima ko gufata mutuelle ari byiza kandi imiti ikaboneka ku kigero gihagije, gusa akemeza ko iki kibazo gifite uburyo bwinshi cyakemurwamo.
Mukama avuga ko indi mpamvu ibitera ari uko n’ibiciro byazamutse, akemeza ko icyo kibazo kireba inzego nyinshi kandi ko kizakemurwa mu buryo burambye mu gihe kiri imbere.
U Rwanda rufite itegeko rirwanya ruswa ryakozwe mu mwaka wa 2018.
Ritegeka inzego zose kugira komite zirwanya ruswa bita Anti-Corrupion Committees.
Inzego za Leta zitegekwa gushyiraho izo komite hagamijwe kurinda ko umutungo zagenewe ukoreshwa mu buryo utateganyirijwe.
Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo guhugura abagize izo Komite kugira ngo bamenye aho ibyuho bya ruswa biri n’uburyo byazibwa.
Nta mubare ntarengwa washyizweho w’abagize Komite zo kurwanya ruswa mu bigo runaka.
Urwego rw’Umuvunyi ruherutse kubwira itangazamakuru ko gutangaza ahari ruswa ari inshingano za buri Munyarwanda.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency Internation Rwanda, uherutse gutangaza ko Urwego rw’Abikorera ku giti cyabo ari rwo rugaragaramo ruswa kurusha izindi.
Ahandi igaragara ni mu nzego zifite aho zihuriye no kugenza ibyaha no kubiburanisha harimo Polisi, RIB n’ahandi.
Aho hose ariko haboneka icyo Transparency International Rwanda yita ‘Ruswa Nto’.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Mukama Abbass yavuze ko n’ubwo ruswa idashobora gucika mu bantu, icy’ingenzi ari ukuyirwanya kugira ngo idahinduka ikintu cyemewe kandi gikorerwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo.