Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwandakazi Bakina Basketball Bagiye Kugeragereza Amahirwe Mu Bufaransa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abanyarwandakazi Bakina Basketball Bagiye Kugeragereza Amahirwe Mu Bufaransa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2025 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nibishaka Brigitte(ifoto@Afrobasket.com)
SHARE

Nibishaka Brigitte na Cyuzuzo Rebecca basanzwe ari abakinnnyi ba Basketball  baritegura kujya mu ikipe y’abato ya Tango Bourges Basket ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa ngo bagerageze amahirwe yabo, harebwe niba bayahabwamo umwanya bakayakinira.

Biravugwa nyuma y’igihe gito bombi bitwaye neza mu gikombe cy’Afurika cy’Abangavu batarengeje imyaka 18  cyabereye i Petoria muri Afurika y’Epfo muri Nzeri, 2024.

Nibishaka Brigitte w’imyaka 19 ari mu bakinnyi beza ba Basketball y’abagore ikinirwa mu Rwanda.

Mu mwaka ushize(2024) wa shampiyona Nibishaka yabaye mukinnyi mwiza wa Shampiyona kandi aba uwatsinze amanota menshi angana na 501.

Mugenzi we Cyuzuzo Rebecca w’imyaka 18 nawe usanzwe ukinira the Hoops Rwanda ni umwe mu bitwaye neza muri Shampiyona iheruka no mu gikombe cya Afurika ‘’FIBA U 18.

Federasiyo ya Basketball mu Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Tango Bourges Basket yo guteza imbere Basketball mu Rwanda .

Bikorwa binyuze mu gutanga amasomo ya siporo, kongerera ubushobozi abatoza no kugeza u Rwanda ku kuba  igicumbi cy’iterambere rya Basketball y’abagore muri Afurika.

Tango Bourges Basket isanzwe ari ikipe ikomeye muri Basketball y’u Bufaransa kuko yatwaye irushanwa rya FIBA mu bagore mu mwaka wa 1995 n’umwaka wa  2001.

Yatwaye ibikombe by’u Burayi inshuro eshatu n’igikombe cya Shampiyona inshuro esheshatu.

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cyamunara Zitesha Imitungo Agaciro Ku Rwego Rubabaje- Umuvunyi Mukuru
Next Article Ubushinwa: Umutingito Wishe Abantu 95
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?