Uwashaka Guhungabanya Ubusugire Bw’Igihugu Cyacu Byamuhenda – Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi bw’ingabo zarwo nta we bikwiye gutera ubwoba, kuko bigamije guha abaturage umutekano bakeneye ngo biteze imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yinjizaga mu ngabo z’u Rwanda abasirikare 721, bahawe ipeti rya Su-Liyetona.

Yavuze ko kugira ngo igihugu kigane aho abanyarwanda bifuza bisaba kugira igisirikare cy’umwuga, gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire byiza.

Perezida Kagame yabihuje nuko akazi abasirikare bakora ariko gatuma abanyarwanda n’abaturarwanda bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.

- Advertisement -

Bityo ngo kubaka imbaraga n’ubushobozi bw’u Rwanda “ntawe bikwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we” mu baturanyi, ashimangira ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose ngo umubano mwiza uboneke.

Yakomeje ati “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo nyine u Rwanda rugire umutekano ndetse uwo mutekano tuwubakireho dutere imbere, ariko noneho no kugira ngo byumvikane ko icyo gihe iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.”

Yavuze ko muri uko kubaka ubushobozi bw’ingabo, uwagerageza guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda bitamugendekera neza.

Ati “Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, aho cyava hose, ubwo bushobozi ni ko twifuza kubukoresha, ntabwo twifuza kubukoresha hanze y’igihugu cyacu tugira uwo dutera ubwoba cyangwa iki, cyangwa uwo tugirira nabi, oya. Ahubwo ni ukwirinda icyaduhungabanya.”

“Ndetse bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu, ubusugire bw’igihugu cyacu, bitamugendera neza, kubera ko bihenze cyane. Byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”

Perezida Kagame yavuze ko ahubwo nyuma yo gucunga umutekano w’igihugu, u Rwanda rwifuza ko ubushobozi bw’ingabo zarwo bwakoreshwa ahandi mu gushaka amahoro aho yabuze, igihe rwitabajwe.

Yabwiye abasirikare bashya ba RDF ati “Mugomba guhora muzirikana ko umurimo wanyu mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu, ababyeyi banyu, aho mukomoka.”

Yashimangiye ko iyi ari inshingano iremereye bagomba guha ibyo agaciro gakwiye.

Yaabijeje inkunga mu mirimo yabo, ariko nabo ababwira ko hari byinshi RDF ibatezeho, nk “umuryango mwiza twese twishimira kuba turimo.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version