Abanzi Ba Tshisekedi Muri Politiki Bihuje

Perezida wa DRC Felix Tshisekedi

Abo ni Joseph Kabila, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Matata Ponyo Mapon. Aba bagabo ubusanzwe batari babanye neza, bahisemo kwihuza ngo babangamire gahunda ya Perezida Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga.

Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, hari amakuru yavugaga ko  ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo riri gushaka uko ryahindura Itegeko Nshinga.

Impamvu yavugwaga yari iy’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwashakaga ko Felix Tshisekedi aba ari we uguma ku butegetsi kugira ngo azahangane kandi ahangamure imitwe imaze igihe yarayogoje Uburengerazuba bw’igihugu cye.

Nyuma y’uko bitangajwe ko uwo mugambi uhari, hari abo muri Sosiyete sivile bahise babyamagana, bavuga ko bitazabuza n’ubundi ko abaturage babaho nabi.

- Kwmamaza -

Abanyamadini bagizwe ahanini na Kiliziya Gatulika nabo bavuze ko bidakwiye ko Itegeko Nshinga rihindurwa kuko, kuri bo, nta kintu kinini byahindura, ahubwo bizazamura umwuka mubi mu baturage.

Abanyapolitiki bakomeye nabo bahagurutse barihuza kugira ngo bamagane icyo gikorwa.

Nubwo muri rusange abo bagabo bari basanzwe badacana uwaka, basanze ari ngombwa guhuriza hamwe imbaraga bagahangana na Felix Tshisekedi bagakoma imbere uwo mugambi we.

Jeune Afrique yanditse ko barebye basanga kwihuriza kuri uwo mugambi byaba ari byiza kandi byabatiza umurindi mu kubangamira ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version