Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abapolisi 18 B’U Rwanda Bari Guhugurwa Ku Gucunga Imbunda Nto N’Amasasu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abapolisi 18 B’U Rwanda Bari Guhugurwa Ku Gucunga Imbunda Nto N’Amasasu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2021 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda bafunguye ku mugaragaro amahugurwa ajyanye n’imicungire y’imbunda nto n’amasasu.  

Bariya bapolisi bazafatira amasomo  mu Karere ka Rwamagana mu Mu murenge wa Gishari ahari ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS-Gishari).  Ni amahugurwa azamara icyumweru kimwe, yitabirirwe n’abapolisi 18 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.   

Umuhango wo kuyafungura wayobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye.

Hari kandi  umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir   n’uhagarariye Leta zunze ubumwe za America ushinzwe umutekano muri aka karere, Diana Kaiser.   

DIGP/OPs Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda izi neza ko kubaka ubushobozi ari kimwe mu bintu by’ibanze ashimira abafatanyabikorwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahugurwa yatangijwe. 

Mu ijambo rye yagize ati “Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi bw’ibanze abayitabiriye cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu muri aka karere. Ikigo RECSA cyafashije Polisi y’u Rwanda mu gucunga no kugenzura intwaro ntoya ndetse na Leta ya Amerika ibinyujije muri iki kigo cya RECSA batanze umusanzu utandukanye.”

Avuga ko Polisi y’u Rwanda yemera ko kongerera ubumenyi abapolisi ‘ari ingenzi’, ari nayo mpamvu hatanzwe abapolisi bagomba guhugurwa mu bintu bitandukanye harimo imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu.  

DIGP/OPs yashimiye ubuyobozi bw ‘ikigo RECSA na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika ku bufatanye bakomeza kugaragaza, yasabye abagiye guhugurwa kuzakoresha neza ibyo bazahugurwa, abibutsa ko imicungire myiza y’intwaro n’amasasu bizakemura ibibazo by’umutekano n’iterabwoba haba mu gihugu imbere, mu karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Lt Gen Badreldin Elamin Abdelgadir yashimiye Leta y’u Rwanda na Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika kuba barateye inkunga aya mahugurwa, anashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya PTS-Gishari kuba baremeye kwakira aya mahugurwa.   

Yagize ati “Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, turazirikana ko mwemeye guturuka mu bice bitandukanye by’Isi mukaza muri aya mahugurwa. Ndabashimira mwese kandi nzakomeza kubifuriza ubuzima bwiza, ndifuza kuvuga ku mpamvu turi hano n’impamvu ibi turimo ari ingenzi mu Isi dutuyemo.”

Ikigo RECSA cyashyizweho kugira ngo gikemure ibibazo byaterwaga no kwiyongera ku intwaro ntoya n’amasasu muri kano karere, iki kibazo cyatumaga habaho amakimbirane y’abitwaje intwaro, ibyaha n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi bitandukanye, ibi bigatuma habaho ukwiyongera ku impunzi. 

Lt Abdelgadir yakomeje avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bihugu binyamuryango wa RECSA kuko bibafasha kugenzura abaturage baba bagfite intwaro ntoya bigatangirira mu nzego zishinzwe umutekano kugira bashobore kugendera ku mabwiriza mpuzamahanga ku micungire y’intwaro ntoya n’amasasu.   

Mu ijambo ry’uhagarariye Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano mu karere, Diana Kaiser yashimiye u Rwanda ku kuba rugira ubufatanye n’ibindi bihugu mu bijyanye n’umutekano wo mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Yashimye uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, yanashimiye Leta y’u Rwanda kuba ifite ubushake bwo kwimakaza ihame ry’imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu mu Rwanda yizeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere umutekano.

TAGGED:AmahugurwaAmerikafeaturedPolisiRwamaganaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN Rwanda Igiye Kwinjira Ku Isoko Ry’Imari n’Imigabane
Next Article Inyungu ya MTN Rwanda Yazamutse 196% Mu 2020
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Ubukungu

Ibishanga Bya Kigali Biri Gutunganywa Bizatahwa Muri Kamena 2026-REMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?