Abapolisi 18 B’U Rwanda Bari Guhugurwa Ku Gucunga Imbunda Nto N’Amasasu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda bafunguye ku mugaragaro amahugurwa ajyanye n’imicungire y’imbunda nto n’amasasu.  

Bariya bapolisi bazafatira amasomo  mu Karere ka Rwamagana mu Mu murenge wa Gishari ahari ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS-Gishari).  Ni amahugurwa azamara icyumweru kimwe, yitabirirwe n’abapolisi 18 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.   

Umuhango wo kuyafungura wayobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye.

Hari kandi  umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir   n’uhagarariye Leta zunze ubumwe za America ushinzwe umutekano muri aka karere, Diana Kaiser.   

- Advertisement -

DIGP/OPs Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda izi neza ko kubaka ubushobozi ari kimwe mu bintu by’ibanze ashimira abafatanyabikorwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahugurwa yatangijwe. 

Mu ijambo rye yagize ati “Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi bw’ibanze abayitabiriye cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu muri aka karere. Ikigo RECSA cyafashije Polisi y’u Rwanda mu gucunga no kugenzura intwaro ntoya ndetse na Leta ya Amerika ibinyujije muri iki kigo cya RECSA batanze umusanzu utandukanye.”

Avuga ko Polisi y’u Rwanda yemera ko kongerera ubumenyi abapolisi ‘ari ingenzi’, ari nayo mpamvu hatanzwe abapolisi bagomba guhugurwa mu bintu bitandukanye harimo imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu.  

DIGP/OPs yashimiye ubuyobozi bw ‘ikigo RECSA na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika ku bufatanye bakomeza kugaragaza, yasabye abagiye guhugurwa kuzakoresha neza ibyo bazahugurwa, abibutsa ko imicungire myiza y’intwaro n’amasasu bizakemura ibibazo by’umutekano n’iterabwoba haba mu gihugu imbere, mu karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Lt Gen Badreldin Elamin Abdelgadir yashimiye Leta y’u Rwanda na Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika kuba barateye inkunga aya mahugurwa, anashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya PTS-Gishari kuba baremeye kwakira aya mahugurwa.   

Yagize ati “Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, turazirikana ko mwemeye guturuka mu bice bitandukanye by’Isi mukaza muri aya mahugurwa. Ndabashimira mwese kandi nzakomeza kubifuriza ubuzima bwiza, ndifuza kuvuga ku mpamvu turi hano n’impamvu ibi turimo ari ingenzi mu Isi dutuyemo.”

Ikigo RECSA cyashyizweho kugira ngo gikemure ibibazo byaterwaga no kwiyongera ku intwaro ntoya n’amasasu muri kano karere, iki kibazo cyatumaga habaho amakimbirane y’abitwaje intwaro, ibyaha n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi bitandukanye, ibi bigatuma habaho ukwiyongera ku impunzi. 

Lt Abdelgadir yakomeje avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bihugu binyamuryango wa RECSA kuko bibafasha kugenzura abaturage baba bagfite intwaro ntoya bigatangirira mu nzego zishinzwe umutekano kugira bashobore kugendera ku mabwiriza mpuzamahanga ku micungire y’intwaro ntoya n’amasasu.   

Mu ijambo ry’uhagarariye Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano mu karere, Diana Kaiser yashimiye u Rwanda ku kuba rugira ubufatanye n’ibindi bihugu mu bijyanye n’umutekano wo mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Yashimye uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, yanashimiye Leta y’u Rwanda kuba ifite ubushake bwo kwimakaza ihame ry’imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu mu Rwanda yizeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version