Inyungu ya MTN Rwanda Yazamutse 196% Mu 2020

Imibare iheruka gutangazwa n’ikigo MTN Rwanda igaragaza ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 cyungutse miliyari 20.2 Frw, zivuye kuri miliyari 6.8 Frw cyungutse mu 2019, bingana n’izamuka rya 196.99%.

Mu gihe umwaka wa 2020 wabaye mubi ku bigo byinshi by’ubucuruzi mu Rwanda no hirya no hino ku isi kubera icyorezo cya COVID-19, ibigo bimwe cyane cyane iby’ikoranabuhanga cyangwa byenga inzoga, inyungu yabyo yazamutse mu buryo bugaragara.

Imibare yagenzuwe n’ikigo PwC yatangajwe mu mpera z’ukwezi gushize, yagaragaje ko amafaranga yose MTN Rwanda yinjije mu mwaka ushize yari miliyari 152.1 Frw, mu gihe mu 2019 zari miliyari 125.4 Frw.

Uvanyemo amafaranga yakoreshejwe mu mirimo isanzwe ya MTN Rwanda hasigaye urwunguko rwa miliyari 32.6 Frw, havamo umusoro ku musaruro ungana na miliyari 12.3 Frw, hasigara inyungu ya miliyari 20.2 Frw.

- Advertisement -

Umwaka wa 2020 waje udasa n’indi kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu basabwa kuguma mu rugo, ndetse kugeza ubu abakozi benshi kuva icyo gihe baracyakorera mu ngo.

Ibyo bigatuma uburyo bakoreshamo internet cyangwa bahamagarana bizamuka, kuko guhura bitoroshye nka mbere mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize amafaranga yo guhamagara n’ifatabuguzi yinjijwe na MTN Rwanda yazamutse akagera kuri miliyari 72.6 Frw, avuye kuri miliyari 61.8 Frw mu 2019.

Amafaranga ajyanye na internet yacurujwe na yo yarazamutse cyane kuko yageze kuri miliyari 27 Frw, avuye kuri miliyari 19.8 Frw.

Ni mu gihe nka komisiyo yagiye iva kuri serivisi za mobile money yageze kuri miliyari 30.5 Frw ivuye kuri miliyari 24.2 Frw. Ntabwo yazamutse cyane kuko hari igihe ikiguzi cyo kohereza amafaranga cyigeze gukurwaho mu rwego rwo gushishikariza abantu kwitabira iyi serivisi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo MTN Rwanda yatangaje ko izinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku wa 4 Gicurasi 2021.

Ni igikorwa kizazamura inyungu yacyo muri uyu mwaka kuko kizahabwa igabanyirizwa ry’umusoro ku nyungu z’amasosiyete, gahunda yashyizweho kuri buri sosiyeti nshya ziyandikishije ku isoko ry’imari n’imigabane, igabanyirizwa rimara imyaka itanu.

Mu gihe ubusanzwe umusoro ku nyungu z’amasosiyete ari 30%, hishyurwa 20% iyo ayo masosiyeti agurishiriza mu ruhame nibura 40% y’imigabane; 25% iyo ayo masosiyete agurishiriza mu ruhame nibura 30% y’imigabane na 28% iyo ayo masosiyete agurishiriza mu ruhame nibura 20% y’imigabane.

Kugeza muri Gashyantare MTN Rwanda yabaraga abakiliya 6.618.995.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version