Intara y’Amajyepfo Yatanze Imisoro Ya Miliyari 44.5 Frw Mu 2020/2021

Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko nubwo hari mu bihe bigoye bya COVID-19, Intara y’Amajyepfo yatanze imisoro ya 44.5 Frw, irenza intego yari yahawe ku gipimo cya 102.9%.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, mu birori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora, RRA yashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo ubwitange bagaragaje mu gusora neza, nubwo ibihe barimo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

Yatangaje ko mu ntara y’Amajyepfo hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na millyari 44.5 Frw ku ntego y’umwaka wa 2020/2021 RRA yari yahawe ingana na miJiyari 43.2 Frw.

Yakomeje iti “Iyi ntego yagezweho ku gipimo cya 102.9%. Ni ukuvuga ko harenzeho miliyari 1.3Frw. Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 11.2%.”

- Advertisement -

Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 10.6 Frw, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 10.7 Frw. Yagezweho ku kigero cya 98.7%.

Naho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, RRA yakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n’andi atari imisoro angana na miliyali 9.4 Frw, ku ntego yari yahawe ya miliyali 11.7 Frw, bingana na 80%.

Nubwo intego itagezweho ariko, RRA ivuga ko ugereranyije n’igihernbwe cya mbere cya 2020/2021 umusoro wiyongereyeho 3.0%.

Muri iki gihembwe kandi imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 2.1 Frw, mu gihe intego yari miliyali 2.0 Frw, bivuze ko yagezweho 103.3%.

Mu mwaka wose wa 2021/2022, Intara y’Amajyepfo irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 52.4 Frw; naho imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze ni miliyari 11.1 Frw.

RRA ihamya ko ishingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye Kuzahura Ubukungu” ndetse n’imikoranire myiza n’abasora, intego y’uyu mwaka izagerwaho nk’uko byagaragajwe n’umusaruro wa 2020/2021.

Ku bufatanye bw’abasora na Leta kandi, hashyizeho ingamba zo kuzahura ubukungu zitanga icyizere ko ntakabuza intego y’uyu mwaka izagerwaho ku kigero gishimishije.

Ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe abasora bizakomeza mu ntara zose z’igihugu, hishimirwa ibyagezweho ndetse hazanafashwa abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’imitingito n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ibirori nyamukuru byo ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi Kigali kuri ‘Intare Conference Arena” ku itariki ya 19 Ugushyingo 202 1.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version