Nyamasheke: Bafatanywe Ibilo 800 Bya Magendu

Abacuruzi 11 baherutse gufatirwa muri Nyamasheke bapakiye ku magare ibiko 800 bya magendu y’imyenda, inkweto n’ibitenge 25 .

Polisi ivuga ko bariya bacuruzi bari bajyanye iriya mari mu isoko ry’ahitwa Mahembe.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’I Burengerazuba yavuze ko habanje gufatwa abatundaga iyo magendu ku magare biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari ibicuruzwa bya magendu byerekeje mu isoko rya Mahembe riherereye mu kagari ka Kagarama. Hahise hakorwa umukwabu hafatwa abasore bane bari batwaye magendu y’imyenda ku magare mu mudugudu wa Gabiro.”

- Kwmamaza -

Abo bamaze gufatwa bavuze ko ari ikiraka bahawe n’abacuruzi bakorera mu isoko rya Mahembe, abapolisi bageze yo bahafatira abacuruzi barindwi n’ibilo 800 by’imyenda yose hamwe, inkweto za magendu zipima ibilo 70, n’ibitenge 25 byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Nyuma yo gufatwa, bavuze ko byinjijwe mu Rwanda biturutse muri  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Magendu yari yacishijwe mu Kiyaga cya Kivu, ica mu Murenge wa Mahembe.

CIP Rukundo yibukije buri wese ugerageza cyangwa winjiza mu Rwanda cyangwa ucuruza magendu ko atazigera yihanganirwa.

Yanababwiye ko gucisha magendu mu kiyaga cya Kivu nabyo bishyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bashobora kubasiga ubuzima kubera kurohama cyangwa bakaribwa n’inyamaswa runaka.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza, naho ibicuruzwa bya magendu bafatanywe bijyanwa ku kigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ishami rya Rusizi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version