Abapolisi B’u Rwanda Berekanye Ubuhanga Bwo Gukumira Imvururu

Mu kigo kigisha Abanyarwanda uko umuntu aba umupolisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo kwinjiza abapolisi mu kazi. Muri bo hari abatojwe guhosha imvururu ziterwa n’impamvu zitandukanye.

Muri rusange, abapolisi 2072 nibo binjijwe muri Polisi y’Igihugu.

Bakoze imyiyereko irimo kumasha, umwitozo wo guhosha imyigaragambyo, akazi ka gipolisi gasanzwe ndetse n’ibyo bakora mu gihe baba bagiye kurinda amahoro mu mahanga.

Umuhango wo kwinjiza abapolisi bashya muri Polisi y’u Rwanda witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa, Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba Major General Happy Ruvusha, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana.

Mu bapolisi barangije amasomo, harimo n’abakobwa.

Abakobwa biyemeje gucungira Abanyarwanda umutekano imbere mu gihugu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version