Agahenge Hagati Ya M23 Na FARDC Kanze Kavamo Intambara

Bertrand Bisimwa

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryabashotoye guhera kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023, bituma bubura intwaro bararwana.

Iyo mirwano iri kubera muri Teritwari ya Masisi mu Ntara y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ibaye nyuma y’iminsi 10 y’agahenge kari buzamare ibyumweru bibiri.

Bisiimwa ati: “Guhera kuri uyu wa 21, Ukuboza, 2023 kugeza muri uyu mwanya, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero bitandukanye ku birindiro bya ARC/M23 muri teritwari ya Masisi, rirenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryasabwe n’umuryango mpuzamahanga.”

Yatangaje  ko yakiriye amakuru y’uko ihuriro rya Leta rirakomeza kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe hirya no hino.

Ati “Amakuru agaragaza ko iri huriro rifite gahunda yo gukomeza no kwagura ibitero byaryo.”

Mu gihe Bisimwa avuga atyo, nta makuru aratangazwa n’uruhande bahanganye rwa DRC.

Aka gahenge gakomwe mu nkokora mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zari zarasabye M23 na DRC gutanga agahenge k’amasaha 72 ariko kaje kongererwa igihe kagezwa ku byumweru bibiri.

Ubwo impande zombi zahanaga agahenge k’amasaha 72, intego yari uko ako gahenge kaha uburyo bwiza ingabo za EAC kuva muri kiriya gihugu nta nkomyi.

Agahenge kakurikiyeho kabaye n’uburyo bwiza bwo kugira ngo amatora y’Umukuru w’igihugu,  Abadepite n’Abajyanama ku rwego rw’Intara nayo abe n’ubwo atabaye hose.

Imirwano yubuye kandi nyuma y’amasaha make ingabo za EAC zari zarasigaye ku butaka bwa RDC zitashye.

Ibice ingabo za EAC zagenzuraga M23 yarabisubiranye, mu gihe byari biteganyijwe ko ingabo za Afurika y’amajyepfo, SADC, ari zo zizabijyamo.

Amerika yari yavuze ko izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’aka gahenge.

Haribazwa kandi ikiri bukurikiraho nyuma y’iyi mirwano kubera ko Felix Tshisekedi ( ni Perezida urangije manda ye) yari yavuze ko nyuma y’amatora naramuka atowe hakagira uwo muri M23 wongera kurasa aho ari ho hose muri DRC, azasaba Inteko ishinga amategeko ikamwerera kurasa u Rwanda.

Ntawamenya niba yari amareshyamugeni yo kugira ngo abaturage bamushyigikiye bamutore, ariko uko bigaragara ayo magambo u Rwanda rwayafatanye uburemere bwinshi.

Ntibyatinze Perezida Paul Kagame azamura abasirikare barenga 10,000 mu mapeti, kandi abazamura ari abasirikare bo mu nzego zose.

Ni uguhera kuri Corporal kugeza kuri Jenerali ushyiramo n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane taliki 21, Ukuboza, 2023 hari kandi abakomando b’u Rwanda binjiye mu gisirikare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version