U Rwanda Rurashaka Kubaka Inganda Nyinshi Zitunganya Amabuye Y’Agaciro

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro ntibazi uko agura ku isoko mpuzamahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, cyatangije politiki yo kubaka inganda zitunganyiriza amabuye y’agaciro imbere mu gihugu. Intego ni ukwirinda igihombo giterwa no kohereza hanze amabuye adatunganyijwe bigatwara u Rwanda  44% by’amafaranga rwagombye kuvana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aramutse arutungarijwemo.

Ubushakashatsi bwerekana ko amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda ari Gasegereti, Wolfram, Colta, Zahabu, Lithium n’amabengeza Germstones yitwa Amethyst, Sapphire, Beryl na Tourmaline.

Ikigo RMB kivuga ko mu  mwaka wa 2017 hinjiye miliyoni $ 373, mu mwaka wakurikiyeho(2018) ziba miliyoni 347 n’aho mu mwaka wa 2019 ziba miliyoni $ 31.

Mu  mwaka wa 2020 umusaruro wongeye kuzamuka ugera kuri miliyoni $ 733, bigera mu mwaka wa  2021 ari  miliyoni $ 516, mu 2022 haboneka miliyoni $ 722$ mu gihe kugeza muri Nzeri, 2023  hamaze kuboneka miliyoni $ 852.

Abakozi ba RMB bavuga ko uko kwiyongera kwaturutse mu bushakashatsi bwatumye haboneka ahantu henshi ho gucukura amabuye y’agaciro hatari hazwi.

Indi mpamvu itangwa ni iy’uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro busigaye bukoresha imashini bikongera umusaruro kurusha uko byahoze mbere bakoresha amapiki, ibitiyo n’ingorofani.

Ni intambwe nziza yatewe ariko abashinzwe amabuye y’agaciro y’u Rwanda bavuga ko hari ikibazo kikigaragarara mu kuba u Rwanda rwohereza amabuye hanze ngo ahatunganyirizwe.

Muri uko kohereza amabuye mu mahanga ngo atunganywe, bihombya u Rwanda imisoro n’andi mabuye yangirikira hagati aho.

Yemina Katiranyi uyobora RMC yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko urugero rw’iki gihombo ari uko nka zahabu idatunganyijwe yoherezwa mu mahanga yifitemo umuringa mu gihe Coltan idatunganyijwe iba yifitemo andi mabuye nka niobium.

Yemima Karitanyi

Ikindi ni uko  ikilo kimwe cya Gasegereti kigura $ 26,1 mu gihe iyo idatunganyije kigura  $ 14,7.

Icyo gihombo ngo kingana na 44 % by’amafaranga u Rwanda rwagombye kunguka kuri buri kilo.

Mu Rwanda hari ikigo gitunganya zahabu kiri muri Kigali Economic Zone.

Gifite ubushobozi bwose bwo gutunganya zahabu ku rwego mpuzamahanga nk’uko izindi nganda zibigenza.

Rwitwa Gasabo Gold Refinery rwashowemo arenga miliyoni $ 5.

Ni urw’Abanyarwanda bafatanyije n’umunyamahanga umwe, bihurije mu kigo bise Aldango Ltd.

Ubu rutunganya zahabu ingana na 30% z’ubushobozi bwarwo, ni ukuvuga toni 28,8 ku mwaka.

Mu Rwanda kandi hari uruganda rutunganya Coltan na rwo rwaruzuye, rukaba ruri mu igeragezwa ku buryo mu gihe cya vuba ruzafungurwa ku mugaragaro.

U Rwanda kandi ruri gukorana n’abashoramari ngo hubakwe izindi nganda zitunganya amabuye ya Lithium na Wolfram bijyanye n’icyerekezo igihugu gifite cyo kongerera agaciro amabuye yose mbere yo koherezwa mu mahanga.

RMB ivuga ko iyi ntego izayigeraho binyuze mu gukomeza gushyira imbaraga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’amabuye y’agaciro; kuzamura ubunyamwuga hakoreshwa ibikoresho bigezweho no gushyira imbaraga mu gukora ubucukuzi bwubahirije amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version