Mu Mwaka Wa 2040 Afurika Izaba Ikora 60% By’ Inkingo- Perezida Kagame Abwira G 20

Mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’ibihugu bateraniye muri G20 iri kubera i Roma mu Butaliyani, Perezida Kagame yavuze ko umugabane w’Afurika ufite umugambi w’uko mu mwaka wa 2040 uzaba ukora 60% nk’inkingo harimo n’izo uzacyenera.

Yababwiye ko muri iki Cyumweru kizarangira tariki 31, Ukwakira, 2021, u Rwanda na Senegal byashyize umukono ku masezerano hamwe n’Ikigo BioNTech yo kuzabifasha kubaka inganda zikora inkingo.

Ziriya nganda zizakoresha ikoranabuhanga za mRNA

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati: “Afurika itumiza 99% by’inkingo icyenera. Intego dufite ni uko mu mwaka wa 2040 tuzaba dukora inkingo zingana na 60%.”

Perezida Kagame yabwiye abandi banyacyubahiro bateraniye i Roma ko amasezerano u Rwanda na Senegal biherutse kugirana azatangira gushyira mu bikorwa hagati mu mwaka wa 2022.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko kugira ngo Isi yivane mu bibazo yasigiwe na COVID-19 ari ngombwa ko inkingo zisaranganywa, abantu benshi bashoboka.

Kagame avuga ko bibabaje kuba abatuye Afurika bihariye 18% by’abatuye Isi ariko muri bo abari munsi ya 5% bakaba  ari bo bonyine bakingiwe kiriya cyorezo.

Avuga ko kugira ngo kiriya cyorezo gicike bizasaba ko ibihugu bikennye bifashwa gukingira abaturage babyo bangana byibura na 70% kandi bitarenze 2022.

Ikindi Perezida Kagame yavuze kigomba gukorwa ni ugufasha inzego z’ubuzima z’ibihugu bikizamuka mu Majyambere kwiyubaka kugira ngo zishobora gukingira abantu benshi kandi mu gihe gito.

Yunzemo ko ikindi cy’ingenzi kandi mu gihe kirambye ari uko Afurika igira inganda zayo zikora inkingo.

Abahanga bo muri Afurika kandi bagomba kongererwa ubumenyi mu gukora ziriya nkingo no kuzirinda kwangirika kugira ngo zibe umutungo w’Abanyafurika ubwabo, ubafitiye akamaro.

Yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi k’ubufatanye ifitanye n’Afurika mu mugambi wo kubaka inganda zikora inkingo no guhugura abahanga b’aho mu kuzikora.

Kagame yashimye ubufatanye bwerekanwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu gufasha Ikigo cy’Afurika kirwanya ibiza, CDC, ndetse no mu muhati wo gushyiraho ikigo kitwa Africa Medicines Agency.

Perezida Kagame yashimye umurimo wakozwe n’impuguke zatanze imirongo yazagenderwaho mu kuzahura ubukungu bw’isi zirimo abahanga nka Tharman Shanmugaratnam na Lawrence Summers na Ngozi Okonjo Iweala.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version