Volleyball: Imikino Ibanziriza Iya Nyuma Igiye Gutangira

Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda haratangira imikino yo kureba amakipe azakina imikino ya nyuma.

Iyo mukino izakinwa nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, hakaboneka amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro azakina ngo yishakemo aya mbere.

Amakipe umunani mu byiciro byombi, abagabo n’abagore, niyo azakina imikino izatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Gicurasi mu nzu y’imikino ya Ecole Belge de Kigali ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Mu buryo bwagenwe amakipe ahuramo, ikipe yabaye iya mbere ihura n’iyabaye iya kane naho ikipe yabaye iya kabiri igahura n’iyabaye iya gatatu.

- Advertisement -

Mu cyiciro cy’abagabo amakipe ane yazamutse ni REG VC, Police VC, Kepler VC ndetse na APR VC.

Mu cyiciro cy’abagore hazamutse APR VC, Police VC, RRA VC na Ruhango VC.

Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yateganyije ko imikino yo kwisobanura hagati yayo makipe izahera muri ½ aho amakipe yahuye atanguranwa imikino itatu (Best of Three) bivuze ko igihe ikipe yatsinda indi imikino ibiri yikurikiranya, yahita igera ku mukino wa nyuma.

Uko amakipe azahura mu bagore:

APR vs Ruhango

Police vs RRA

Mu bagabo:

REG vs APR

POLICE vs KEPLER

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version