Polisi Y’u Rwanda Yatsinze Iya Kenya Mu Mukino Wa Handball

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball (Police HC) yatsinze iya Kenya  mu mikino ya EAPCCO imaze iminsi ibera mu Rwanda.

Umukino wahuje Polisi zombi wabereye muri Kigali Arena.

Igice cya mbere cyawo cyaranzwe no guhatana kwa buri ruhande, ariko birangira Polisi y’u Rwanda itsinze iya Kenya ibitego 20 ku bitego 10.

Mu gice cya kabiri, byaje guhinduka, Polisi ya Kenya igarukana  umuriri mwinshi iharanira kwishyura iy’u Rwanda.

- Advertisement -

Ntibyayikundiye kuko  umukino warangiye u Rwanda rutsinze Kenya ku bitego hamwe 16 kuri 15.

Umukinnyi wa Polisi y’u Rwanda witwa Mbesutunguwe Samuel yatsinze ibitego 10 wenyine bihesha u Rwanda intsinzi.

Kuri uiki Cyumweru hari umukino uri buhuze Polisi ya Kenya n’iya Uganda n’aho kuri uyu wa Mbere taliki 27, Werurwe, 2023 Polisi ya Tanzania izakine n’iy’u Rwanda.

Muri Basket u Rwanda rwegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutsinda ikipe ya Polisi ya Tanzania ku bitego 96-37.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Lycée de Kigali.

Muri Karate

Mu mukino wa Karate u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere,  rutwara imidali 15 irimo icyenda ya zahabu, itanu ya silver  n’umwe wa bronze.

U Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri, Kenya ijya ku  mwanya wa gatatu.

Iyi mikino iri kubera mu Rwanda , ihuje abapolisi bo mu muryango w’abayobozi ba Polisi mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO Games) ku nshuro ya kane.

Yatangiye ku wa Kabiri taliki 21 kuzageza taliki 27 Werurwe,2023.

Ibihugu byayitabiriye ni u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia n’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version