U Rwanda n’u Burusiya Bigiye Kuganira Ku Mishinga Irimo Uw’Ingufu za Nikeleyeli

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane bazagirana ibiganiro bizibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya iheruka gutangaza ko ibyo biganiro bizaba kuri uyu wa 7 Ukwakira, mu ruzinduko Minisitiri Biruta agirira i Moscow mu murwa mukuru w’u Burusiya ku wa 6-7 Ukwakira.

Yakomeje iti “Bazibanda ku buryo bwo kuzamura ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi mu bijyanye n’ingufu, ikoreshwa ritekanye ry’ingufu za nikeleyeli (nucléaire), kubyaza umusaruro umutungo wo munsi y’ubutaka n’ikoranabuhanga rigezweho.”

https://twitter.com/mfa_russia/status/1443555802246221830

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije w’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru mu Burusiya, Alexey Zaytsev, ku wa 30 Nzeri 2021 yavuze ko ba minisitiri bombi bazaganira ku bufatanye mu bijyanye na politiki, ubucuruzi, ubukungu, umuco no mu zindi nzego.

Yakomeje ati “Bateganya kwibanda ku kurushaho guteza imbere ubufatanye bubyara inyungu ku mpande zombi by’umwihariko mu bijyanye n’ingufu n’ikoreshwa ritekanye ry’ingufu za nikeleyeli, umutungo kamere wo mu butaka, ikoranabuhanga rigezweho no kwigisha inzobere z’Abanyarwanda muri kaminuza zo mu Burusiya.”

“Ba minisitiri bazaganira birambuye ku buryo babona ibintu ku bibazo bikomeye byugarije isi n’akarere, harimo ibijyanye no kugarura amahoro n’ibibazo biri muri Afurika n’uburyo bwo guhangana n’ingorane nshya zigenda zivuka nk’iterabwoba mpuzamahanga n’ubuhezanguni.”

Yanavuze ko aba bayobozi bombi bazasuzuma ibijyanye n’ubufatanye hagati y’u Burusiya n’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego bahuriramo.

Biteganywa kandi ko aba bayobozi bazibanda ku itegurwa ry’inama ya kabiri izahuza u Burusiya na Afurika, izaba mu mwaka utaha wa 2022.

U Rwanda n’u Burusiya bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego nyinshi, aho biheruka gusinyana ajyanye no kubaka ku butaka bw’u Rwanda Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri, yakorewe i Sochi mu Burusiya ku wa 24 Ukwakira 2019.

Ni umushinga uzagirwamo uruhare n’Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu, ROSATOM.

Imyaka ibiri igiye gushira ayo masezerano asinywe, ku buryo hategerejwe uburyo bwo gushyira mu bikorwa uriya mushinga.

Ayo masezerano ateganya ko kiriya kigo kizaba gifite ubushobozi bwo gutunganya “imirasire ishobora kwifashishwa mu buvuzi, mu nganda no mu buhinzi.”

Imirasire itunganywa muri buriya buryo ishobora kwifashishwa mu gushiririza uburwayi burimo za kanseri.

Ni ikigo kandi kizaba kinafasha mu bijyanye n’ubushakashatsi.

U Rwanda kandi rwamaze kwemeza itegeko n° 59/2017 ryo ku wa 24/1/2018 rigenga uburyo bwo kurinda ingaruka z’imirasire yangiza.

Rigenga imikoreshereze, imicungire n’igenzura by’ibikorwa bifitanye isano n’imirasire yangiza, hagamijwe kurinda abantu, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije ingaruka z’imirasire yangiza, hafatwa ingamba zo gusuzuma no guhangana n’ibibazo byaterwa n’ibikorwa bifitanye isano n’imirasire yangiza.

Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na Lavrov kandi bizanagaruka ku zindi nzego ibi bihugu byasinyemo amasezerano mu Ukwakira 2019.

Icyo gihe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz.

Yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) na ROSGEO ya Leta y’u Burusiya ishinzwe ubushakashatsi ku mitungo kamere iri mu butaka.

Akubiyemo gukora ubushakashatsi ku mitungo kamere iri mu butaka, no gutanga ibikoresho ndetse na servisi byo kwifashisha mu bucukuzi bw’amabuye, peteroli na gaz.

Icyo gihe Francis Gatare wayoboraga RMB (ubu ni Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu), yavuze ko u Rwanda rwizeye ko “aya masezerano azadufasha kungukira ku bunararibonye Abarusiya bafite mu bucukuzi bw’imitungo kamere.”

U Rwanda rukomeje gutera intambwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ari nako hakorwa imishinga myinshi yo kubyaza umusaruro gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu, igakurwamo amashanyarazi.

Hakomeje gushakishwa uburyo yakwifashishwa no mu guteka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version