Abarundi Barakajwe N’Uko Ingoma Zabo Ziherutse Gusuzugurirwa Muri Uganda

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko yarakajwe no kubona mu iserukiramuco ry’umuziki ryiswe Nyege Nyege Festival riherutse kubera muri Uganda haragaragayemo abagore bavuza ingoma z’u Burundi kandi kizira mu muco[akaranga] w’Abarundi.

Iserukiramuco Nyege Nyege ryabererye ahitwa Itanga Falls..

Ni iserukiramuco rihuruza abantu bavuye mu bihugu byinshi bituriye Uganda bakajya kubyina iz’iwabo kandi uko ‘babishaka.’

The East Africana yanditse ko muri Tweet iherutse gutangazwa na Minisitiri y’umuco na Siporo ikorera mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwatangaje u Burundi bwabamenyesheje ko bwarakajwe no kubona muri Nyege Nyege Festival haragaragayemo abagore bavuza ingoma z’Abarundi kandi ibyo ari ikizira mu muco wabo.

- Advertisement -

Mu muco w’Abarundi kirazira ko ingoma zivuzwa n’abagore.

Ubuyobozi bw’u Burundi bwavuze ko ibi byaburakaje kandi ngo nta muntu cyangwa igihugu icyo aricyo cyose gikwiye gusuzugura umuco w’Abarundi ngo awukoreshe ibyo utemera.

Uburundi bwatangaje ibi nyuma y’uko hari amafoto agaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abagore bari kuvuza ingoma kandi kizira.

Mu Burundi bagira iteka rya Perezida rigena uko ingoma z’i Burundi zivuzwa.

Ni iteka Nomero  21  ritegeka ko umuntu wese utuma ingoma z’I Burundi zivuzwa n’utabyemerewe ahanishwa amande angana na Fbu 1,000,000. Ni amafaranga angana na $490.

Abarundi bagira uburyo bwihariye bavuza ingoma zabo.

Ubwo buryo babuhaye izina rya ‘Umurishyo w’ingoma.’

Kubera umwihariko wawo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi, ubuhanga n’umuco, UNESCO, washyira ‘Umurishyo w’Ingoma’ mu bigize umurage w’isi ukwiye kubungwabungwa.

Mu Mateka y’Abarundi, umurishyo w’ingoma ni ikintu cyari gikomeye mu bwami bw’u Burundi.

Cyari ikintu cyera, kitagomba gukorwa mu buryo butiyubashye kandi butemewe n’umuco w’Abarundi.

Abakaraza b’ahitwa Gishora muri Gitega nibo bari abadahigwa mu kuvuza umurishyo.

Abo bakaraza bari bafite izina ryihariye bita ABATIMBO.

Ku byerekeye ikibazo cy’uko abagore bavugije ingoma z’Abarundi kandi kizira, bikabera muri Uganda ubutegetsi bw’i Kampala ntabyo burabivugaho.

Muri Nyege Nyege habera ibyaho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version