Icyiciro Cya Kabiri Cya Shampiyona Y’u Rwanda Kigijwe Inyuma

Gutangiza Icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda byari biteganyijwe kuzakorwa Taliki 15, Ukwakira, 2022 byigijwe inyuma bishyirwa Taliki 29, Ukwakira, 2022.

Byakozwe mu rwego rwo guha amahirwe amakipe kugira ngo arangize imyiteguro izatuma ahabwa ibyangombwa ngo akore neza.

Ubuyobozi muri FERWAFA buvuga ko iriya gahunda yahinduwe mu rwego rwo kugira ngo ‘haboneke igihe gihagije’ cyo gukora ibibanziriza shampiyona bifitanye isano n’imigendekere myiza yayo.

Bizanafasha amakipe kuzuza ibyangombwa yaburaga kugira ngo agire imikorere iboneye.

Nk’uko bisanzwe mbere yo gutangira shampiyona mu cyiciro cya kabiri,

Buri mwaka mbere y’uko  amakipe atangira Shampiyona, asabwa kwiyandikisha, ibi nabyo bikagendana no kuba yujuje ibisabwa ngo yandikwe.

Kugeza ubu, ngo hamaze  kwiyandikisha amakipe 26 yonyine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version