Connect with us

Mu mahanga

Abarusiya Bahaye Mali Indege Nyinshi Z’Intambara

Published

on

Isangize abandi

Ubutegetsi bw’i Bamako bwakiriye indege nyinshi z’intambara bwahawe n’u Burusiya.

Ziri mu bwoko bwa Sukhoï Su-25, indege zirwanira k’ubutaka n’izindi zitanga umusada mu kirere bita  Albatros L-39.

Ubwo izi ndege zageraga i Bamako zakiriwe n’abayobozi ba Mali n’Ambasaderi w’u Burusiya muri Mali witwa Igor Gromyko.

Izi ni zimwe mu ndege Moscow yahaye Bamako

Itsinda rya Mali ryari riyobowe na Perezida wayo witwa Col Assimi Goïta.

Izindi ndege zahawe Mali ni zo mu bwoko bwa Mi-8.

Kuva ibibazo hagati ya Mali n’u Bufaransa byatangira mu mwaka wa 2020 ndetse na mbere y’aho gato, Moscow yahise ibibonamo icyuho ihita itangira kwiyegereza Bamako.

Abaturage ba Mali baje kwamagana ingabo z’u Bufaransa, bazisaba ko zizinga utwazo zikabavira aho.

Zarahavuye zikomereza muri Niger no muri Tchad, aho zashinze ibirindiro ngo zikomeze gucungira hafi ibibera mu karere ka Sahel.

u Burusiya bwiyemeje gukorana na Mali mu bya gisirikare

U Bufaransa n’u Burusiya Byatangiye Guhangana Bipfa Mali

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version