Ubutegetsi bw’i Bamako bwakiriye indege nyinshi z’intambara bwahawe n’u Burusiya.
Ziri mu bwoko bwa Sukhoï Su-25, indege zirwanira k’ubutaka n’izindi zitanga umusada mu kirere bita Albatros L-39.
Ubwo izi ndege zageraga i Bamako zakiriwe n’abayobozi ba Mali n’Ambasaderi w’u Burusiya muri Mali witwa Igor Gromyko.
Itsinda rya Mali ryari riyobowe na Perezida wayo witwa Col Assimi Goïta.
Izindi ndege zahawe Mali ni zo mu bwoko bwa Mi-8.
Kuva ibibazo hagati ya Mali n’u Bufaransa byatangira mu mwaka wa 2020 ndetse na mbere y’aho gato, Moscow yahise ibibonamo icyuho ihita itangira kwiyegereza Bamako.
Abaturage ba Mali baje kwamagana ingabo z’u Bufaransa, bazisaba ko zizinga utwazo zikabavira aho.
Zarahavuye zikomereza muri Niger no muri Tchad, aho zashinze ibirindiro ngo zikomeze gucungira hafi ibibera mu karere ka Sahel.