Minisitiri Biruta Yaganiriye N’Abahagarariye Ibihugu Byabo Mu Rwanda

Dr. Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Nta makuru arambuye aravugwa ku byo yaganiriye nabo, ariko uwagenekereza akavuga ko bagarutse ku murongo u Rwanda rwafashe ku kibazo cya DRC ntiyaba arengereye.

Birumvikana kandi ko atabuze kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 ukiri mu ntangiriro.

Icyakora umubano w’u Rwanda n’andi mahanga ntigarukira ku bibazo biri muri DRC iki gihugu gikunze gushoramo u Rwanda, ahubwo hazamo n’ubufatanye mu bya gisirikare rufitanye n’ibindi bihugu nka Mozambique na Centrafrique.

Hari n’aho rujya gutanga ubufasha rubisabwe n’Umuryango w’Abibumbye.

- Kwmamaza -

Rukomeje kandi kwagura umubano muri iki gihe kubera ko ubu ari rwo ruyobora Commonwealth ndetse rukaba ruherutse no kwakira CHOGM.

Nta gihe kinini gishize rusinyanye amasezerano y’ubucuruzi na Barbados.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo nawe aherutse kongera gutorerwa kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie.

Mu bucuruzi kandi rukomeje kwagura amarembo hirya no hino ku isi mu bucuruzi bwagutse by’icyayi n’ikawa, ibyo byose bigakora ari nako na ba mukerarugendo bakomeza kurusura bakajya mu birunga n’ahandi mu Rwanda.

Uko bimeze kose ariko, Dr. Vincent  Biruta yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko muri iki gihe igihangayikishije u Rwanda ari umutekano w’abarutuye ushobora guhungabanywa na DR Congo.

U Rwanda rumaze igihe rusaba amahanga kubwira DRC ko ibibazo ifite ari ibyayo, ko nta gihugu ikwiriye kubyegekaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version