Abarwanyi Ba ADF Bakomeje Kwinjira Muri DRC Ku Bwinshi

Inzego z’iperereza za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivuga ko hari amakuru yizewe zifite avuga ko hari abarwanyi benshi ba ADF bava mu bihugu bituranye na DRC bari kuhinjira. Bamwe bahageze mu minsi myinshi ishize kandi ngo nibo baherutse gukorana n’abandi barwanyi ba Maï-Maï bagaba igitero cyabohoje imfungwa muri Gereza  iri i Butembo.

Mu mfungwa zigera hafi ku 1000 zaratorotse hasigaragamo abatagera kuri 80. Zari zifungiye muri gereza iri ahitwa Kakwangura mu Mujyi wa Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

RFI yanditse ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zimaze iminsi zikusanya amakuru y’uburyo abarwanyi ba ADF binjira muri iki gihugu bavuye mu bihugu bigikikije.

N’ubwo nta zina ry’igihugu runaka rwatangajwe, ariko bisanzwe bizwi ko bariya barwanyi bakomoka muri Uganda.

- Advertisement -

Birashoboka cyane ko n’abo bavugwa ko bari kujya muri DRC biganjemo abaturuka muri Uganda.

Igitero giherutse kugabwa kuri gereza y’i Kakwangura ngo cyabohoje umwe mu bayobozi bakuru ba ADF wari umaze igihe ahafungiwe ndets n’abagore 12 bari basanzwe baha amakuru abarwanyi ba ADF.

Umunyamakuru wa RFI wabonye uko byagenze, yanditse ko bamwe mu barwanyi ba ADF na Maï-Maï bavuye kugaba kiriya gitero bafite akanyamuneza kuko bari batahanye umuyobozi wabo ndetse banyaze n’ihene zo kuza kwihemba.

Inzego z’umutekano za DRC zivuga ko imwe mu ntegeo za bariya barwanyi yari iyo gufungura bamwe mu mfungwa nyuma bakinjizwa muri uriya mutwe.

Ni igitero cyagabwe n’abantu 80 bari bafite intwaro ziremereye zirimo n’izirasa amasasu menshi mu gihe gito bita armes mitralleures.

Butembo: Indiri ya ADF na Maï-Maï

Ikarita ya Butembo

Abakurikiranye iby’intambara imaze igihe gito ibera muri DRC bavuga ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za DRC n’iza Uganda bitigeze bigera iyo za Butembo.

Byatumye abarwanyi b’uyu mutwe bahitamo kuhagira indiri, akaba ari ho bategurira ibikorwa byabo.

Ni n’aho kandi abarwanyi bashya bayandikishiriza.

Abaza muri ADF ni abakorebushake baturuka mu bice bitandukanye bakambuka i Butembo bagahinguka ahitwa Mwalika.

Aka ni agace kari inyuma y’uruhererekane rw’imisozi ya Rwenzori, ahantu bakunda kwita ‘Mpande Eshatu y’Urupfu.’

Mu rwego rwo kwigira hamwe iby’iki kibazo hamwe n’ibindi bireba umutekano, mu mpera z’iki Cyumweru, i Kampala muri Uganda hazabera inama y’umutekano igamije kurebera hamwe uko iki kibazo giteye n’icyakorwa ngo  zihangane nacyo.

Ni iki ADF ivuze ku mutekano w’u Rwanda?

Mu Ukwakira, 2021, Polisi y’u Rwanda na RIB bafatanyije mu gikorwa cyo gufata abantu izi nzego zatangaje ko hakoranaga na ADF kandi bari bafite umugambi wo kugira ibyo baturikiriza mu nyubako nka City Tower.

Abafashwe bemeye ko bateganyaga gutera ibisasu kuri Kigali City Tower (KCT) mu mujyi rwagati na Nyabugogo kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli.

Ni ibikorwa by’iterabwoba ngo bateguraga mu kwihimura ku Rwanda, kubera urugamba ingabo zarwo zirimo kurwana mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Polisi yatangaje ko yafatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu kuburizamo uriya mugambi, maze abakekwaho kuwugiramo uruhare bafatirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Rusizi na Nyabihu.

Iti:“Iperereza k’ubufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu. Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Aho ni muri Butembo.

Abafashwe baganiriye n’itangazamakuru bemeye ko binjiye mu mugambi w’iterabwoba wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bashutswe n’inshuti zabo.

Ngo bigishwaga guturitsa ibisasu n’umuntu ufite inkomoko yo muri Kenya ariko waturutse muri Mozambique, mu mutwe w’iterabwoba urimo kurwanywa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

Uwitwa Niyonshuti Ismaël wafashwe ku wa 31 Kanama yagize ati: “Gahunda yari iyo kwihorera ku Rwanda, twari kuzabitera mu Mujyi ahazwi nko kuri KCT ahari iduka ricuruza za Frigo na Nyabugogo kuri Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli (SP) ku marembo agana mu Ntara y’Amajyepfo.”

Polisi yavuze ko abakekwaho icyo cyaha bafatanywe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora ibiturika birimo intsinga, imisumari, za telefoni n’amashusho atandukanye yigisha ubuhezanguni.

Taliki 08, Gashyantare, 2022 Perezida Kagame yavugiye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko ruhanze amaso muri DRC kubera ko ruzi neza ko hari yo abanzi barwo.

Ati: “Ikibazo duhanzeho amaso ni ikibazo cyo muri Congo. Impamvu duhanzeyo amaso ni FLDR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kuvanga na ADF kubera ko kugeza ubu urabona ko hari connections[imikoranire], ibyo tubihanze amaso ariko ibyo tuzabicyemura uko dukwiye kubicyemura.”

Amakuru inzego z’umutekano muri aka Karere zifite avuga ko bamwe mu barwanyi  bo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado bafite uko bakorana n’abarwanyi ba ADF baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo,  bamwe bakaba bajya muri uriya mutwe baturutse mu bihugu birimo na Tanzania.

Imibare iherutse gukusanywa ivuga ko abarwanyi ba ADF bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babarirwaga mu 2000, abenshi bakaba ari abaje baturutse muri Uganda n’abandi bacye bashimuswe mu ngo zabo iyo muri Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version