Huye: Ivatiri Yagonganye Na RITCO

Mu Karere ka Huye ahitwa kuri ISAR Rubona,(ubu ni kuri RAB-Rubona) habereye impanuka aho ivatiri yaciye ku ikamyo itabanje kureba niba nta yindi modoka iturutse imbere, igeze hagati igongana na RITCO.

Amakuru y’agateganyo kuri iyi mpanuka twavanye mu buvugizi bwa Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda, avuga ko abantu bane bari muri iyo vatiri ari bo bagize ikibazo ariko ngo kugeza igihe twandikaga iyi nkuru nta muntu wari wapfuye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yatubwiye ko ayo ari amakuru y’agateganyo kuri iriya mpanuka ariko ko ari budutangarize ibindi byakurikiye ho nyuma yo kubona amakuru yose.

Ngo bategereje kumenya imyirondoro y’abari mu ivatiri hakanarebwa uretse gukomereka nta kindi babaye.

- Advertisement -

Iyi nkuru irakomeza gukurikiranwa…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version