Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Ba Islamic State Muri Mozambique ‘Bica ’ Abana B’Imyaka 11
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Ba Islamic State Muri Mozambique ‘Bica ’ Abana B’Imyaka 11

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 March 2021 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi nkuru mbi yatangajwe n’abakozi ba Save the Children bakorera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bavuga ko babyiboneye muri kariya gace.

Contents
  

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State uvugwaho kwica abana bato ndetse bamwe bafite imyaka 11 kandi ngo babica babaciye imitwe.

Ubwicanyi nk’ubu si ubwa mbere buvuzwe kuri Islamic State kuko muri 2017 yabikoraga ku bantu yabaga yafatiye muri Iraq no muri Syria.

Ikibabaje ni uko ubwicanyi Islamic State ikorera muri Mozambique butavugwa cyane nk’uko byari bimeze ubwo yicaga abantu muri Syria no muri Iraq mu myaka iri hagati y’itatu n’ine ishize.

Uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba umaze kwica abantu 2,500 kuva waduka muri 2017.

Hari umugore wavuze ko yiboneye umwana we yicwa aciwe umutwe, abibonera aho yari yihishe.

Avuga ko bijya kuba byatangiye abarwanyi batera umudugudu basahura ingo, batwika inzu, barangije batwara abantu bunyago harimo n’umwana we.

Umuyobozi wa Save The Children muri Mozambique witwa Chance Briggs avuga ko amakuru y’uko Islamic State yica abana yabaciye ururondogoro, arabazahaza cyane.

Abaturage bo muri Mozambique bita bariya barwanyi ko ari aba  Al Shabab ariko bakabiterwa n’uko bazi ko umwicanyi wese aba ari uwa Al Shabab ariko abakora ubushakashatsi mu byerekeye iterabwoba bazi ko ari aya Al Shabab.

Ikindi ni uko Islamic State yiyemerera ko ari yo igabayo ibitero ndetse yahatangije igikorwa yise ‘Franchise Operation.’

Ikindi abahanga bavuga ni uko  Islamic State itajya ikunda gutangaza uko ikora, aho ikorera n’ibindi biyiranga nk’uko Boko Haram yo ibigenza.

Chance Briggs yabwiye BBC ko kugeza ubu bigoye gutekereza icyaba gituma Islamic State ikora ruriya rugomo.

Kimwe mu bituma yibaza igituma Mozambique iba indiri ya Islamic State ni uko ari igihugu cya munani gikennye kurusha ibindi ku isi ndetse n’Intara ya Cabo Delgabo ikaba ari iyo ikennye kurusha izindi muri kiriya gihugu.

Ibi bituma yibaza igituma bariya barwanyi barahisemo guca ingando muri kariya gace gakennye cyane.

Abana bo muri Mozambique bugarijwe n’ubugome bakorerwa na Islamic State

 

 

TAGGED:AbanaChildrenIntaraIslamicMozambiqueSaveState
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Havumbuwe ‘Izindi Nyandiko Z’Umwimerere’ Z’Abahanuzi Bo Muri Bibiliya
Next Article Pasiporo Nyarwanda Nyinshi Zigiye Guta Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?