Iyi nkuru mbi yatangajwe n’abakozi ba Save the Children bakorera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bavuga ko babyiboneye muri kariya gace.
Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State uvugwaho kwica abana bato ndetse bamwe bafite imyaka 11 kandi ngo babica babaciye imitwe.
Ubwicanyi nk’ubu si ubwa mbere buvuzwe kuri Islamic State kuko muri 2017 yabikoraga ku bantu yabaga yafatiye muri Iraq no muri Syria.
Ikibabaje ni uko ubwicanyi Islamic State ikorera muri Mozambique butavugwa cyane nk’uko byari bimeze ubwo yicaga abantu muri Syria no muri Iraq mu myaka iri hagati y’itatu n’ine ishize.
Uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba umaze kwica abantu 2,500 kuva waduka muri 2017.
Hari umugore wavuze ko yiboneye umwana we yicwa aciwe umutwe, abibonera aho yari yihishe.
Avuga ko bijya kuba byatangiye abarwanyi batera umudugudu basahura ingo, batwika inzu, barangije batwara abantu bunyago harimo n’umwana we.
Umuyobozi wa Save The Children muri Mozambique witwa Chance Briggs avuga ko amakuru y’uko Islamic State yica abana yabaciye ururondogoro, arabazahaza cyane.
Abaturage bo muri Mozambique bita bariya barwanyi ko ari aba Al Shabab ariko bakabiterwa n’uko bazi ko umwicanyi wese aba ari uwa Al Shabab ariko abakora ubushakashatsi mu byerekeye iterabwoba bazi ko ari aya Al Shabab.
Ikindi ni uko Islamic State yiyemerera ko ari yo igabayo ibitero ndetse yahatangije igikorwa yise ‘Franchise Operation.’
Ikindi abahanga bavuga ni uko Islamic State itajya ikunda gutangaza uko ikora, aho ikorera n’ibindi biyiranga nk’uko Boko Haram yo ibigenza.
Chance Briggs yabwiye BBC ko kugeza ubu bigoye gutekereza icyaba gituma Islamic State ikora ruriya rugomo.
Kimwe mu bituma yibaza igituma Mozambique iba indiri ya Islamic State ni uko ari igihugu cya munani gikennye kurusha ibindi ku isi ndetse n’Intara ya Cabo Delgabo ikaba ari iyo ikennye kurusha izindi muri kiriya gihugu.
Ibi bituma yibaza igituma bariya barwanyi barahisemo guca ingando muri kariya gace gakennye cyane.