Abashaka Inyungu Za Vuba Baririmba Ibishegu- Umuhanzi Kodama

Umuhanzi Kodama

Umuhanzi Kodama avuga ko yahisemo kuririmba indirimbo z’ubutumwa bw’amahoro, ubumwe no kuzamura igihugu yiteze ko bizazana inyungu zirambye aho kuririmba ibyo yise ibishegu biririmbwa n’abashaka inyungu za vuba.

Yabwiye Taarifa ko indirimbo aherutse guhora ari kumwe n’umugore we yise Tube Umwe yayirimbye kugira ngo ahe urubyiruko ubutumwa bwo gukomeza mu murongo w’ubudaheranwa, ariko n’abakuru bumve ko bakwiye kuraga abato ubumwe.

Kodama ni umuhanzi utuye mu Karere ka Huye. Asanzwe akorera umwe mu mishinga mpuzamahanga ikorera muri Nyaruguru.

Avuga ko yahisemo kuririmba ubumwe n’amajyambere by’u Rwanda kuko ari byo bihuza abarutuye mu nyugu zabo kandi zirambye.

Ati: “ Njye n’umuryango wanjye turashaka gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Twicaranye n’abasaza tubaganiriza ibyo tubona ko bibangamiye ubumwe, tubasaba nabo kureka ingengabitekerezo yo ku ishyiga”.

Abasaza avuga ko yaganirije ni abo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru ku ishyamba rya Nyungwe hafi y’Uburundi.

Abajijiwe niba abona kuririmba kuri izo ngingo bizamuzamurira izina kurusha kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ibishegu’, Kodama yasubije ko abaririmba ibishegu ari abifuza gutera inyungu z’ako kanya.

We yemeza ko kuririmba ubutumwa bukomeye ari byo biramba kuko biba bizibukwa igihe kirekire kandi bikagirira akamaro abazavuka ejo hazaza.

Kugeza ubu Kodama amaze gushyira kuri YouTube indirimbo eshanu yise Ngwino, Twihanganirane, Umutoniwase, Action Aid na Komera.

Izi ziyongeraho iyo yise Tube Umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version