Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa 17 Birukanywe Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abashinwa 17 Birukanywe Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2025 10:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Guverineri Jean Jacques Purusi Sadiki( ifoto@Radio Okapi)
SHARE

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwanzuye ko Abashinwa 17 bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bwa zahabu budakurikije amategeko buherutse gutahurwa, bataha iwabo.

Mu minsi ishize, Abashinwa batatu batawe muri yombi n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma yo kubasangana zahabu nyinshi n’amadolari y’Amerika bari bahishe mu modoka yabo.

Basanganywe $800,000 na zahahu nyinshi bikekwa ko babonye mu buryo budakurikije amategeko.

Tariki 04, Mutarama, 2025 nibwo abo bagabo batatu bafatanywe iriya mari, bafatirwa i Bukavu.

Radio Okapi yanditse kuri uyu wa Gatatu ko hari amakuru yamenyekanye avuga ko hari igitutu cyashyizwe k’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bwemere ko hari indege iza gufata iyo zahabu nayo madolari ikabijyana ahantu hatatangajwe.

Nyuma y’uko ibyo bimenyekanye, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu witwa Jacquemain Shabani yategetse Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo aho biriya byabereye gukorana n’inzego z’ubutabera abo Bashinwa bagakorerwa dosiye yuzuye.

Ni idosiye Shabani avuga ko igomba kugezwa mu butabera kandi igomba gukorwa vuba na bwangu.

Minisitiri Shabani yasabye Guverineri Jean Jacques Purusi Sadiki ko iyo raporo ikwiye gukorwa neza, hakurikijwe amategeko agenga Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’igihugu gifite ubusugire, ikagezwa mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika.

Ubutumwa bwa Shabani bwo kuri Telegram busaba ko muri iyo dosiye hagomba kugaragaramo n’abandi bose babifitemo uruhare, ruziguye cyangwa rutaziguye.

Ku byerekeye iyirukanwa ry’Abashinwa 17 bakoreraga mu gace bagenzi babo bafatiwemo, Radio Okapi ivuga ko byateye urujijo mu bantu kuko byakozwe bitamenyeshejwe Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo.

TAGGED:AbashinwaAmadolariUbucukuziZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Ntiyumva Impamvu Kuba M23 Yafashe Masisi Byabujije Abantu Amahwemo
Next Article Imana Yampaye Umugezi W’Indirimbo Zidakama-Umuhanzi Tonzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?