Abashinwa Icyenda Biciwe Ku Kirombe Cy’Amabuye Y’Agaciro

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abantu bataramenyekana mu buryo bweruye bagabye igitero ku kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri muri Centrafrique gihitana Abashinwa icyenda, abandi babiri barakomereka.

Harahwihwiswa ko abarwanyi bo muri Wagner ari bo bagabye kiriya gitero.

Byabereye ahitwa Ouaka.

Maire w’iyi Perefegitura witwa Abel Matchipata niwe wabitangaje.

- Advertisement -

Imirambo y’abahitanywe na kiriya gitero yajyanywe ku bitaro byitwa l’hôpital de l’Amitié iri mu Murwa mukuru, Bangui.

Ambasaderi w’u Bushinwa muri Repubulika ya Centrafrique witwa Li Qinfeng ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Centrafrique Sylvie Baïpo Temon bagiye gusura abakomerekeye muri icyo gitero no kwifatanya n’abakiburiwemo ababo.

Ubuyobozi bw’u Bushinwa nabwo bwatangaje ibya buriya bwicanyi, buvuga ko bwababajwe nabyo.

Nta makuru aratangazwa ku mikorerwe ya kiriya gitero.

N’ubwo nta makuru arambuye aratangazwa ku bantu bagabye kiriya gitero, biravugwa ko abarwanyi bo muri Wagner ari bo bakigabye.

Ibi bibaye  mu gihe Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping afite urugendo mu Burusiya ngo aganire na mugenzi we Vladmir Putin.

Ku rundi ruhande, hari andi makuru ashinja ihuriro ry’abwanyi b’abaturage ba Repubulika ya Centrafrique bahuriye mu kitwa la Coalition des Patriotes pour le Changément (CPC).

Iri huriro ryashinzwe mu mwaka  wa 2020, hari mu Ukuboza.

Intego y’uyu mutwe yari iyo guhirika y’ubutegetsi bwa Perezida  Faustin-Archange Touadéra.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version