Igiswayile Cyatangiye Kwigishwa Mu Burusiya

Amashuri yo mu Burusiya yashyiriwe ho gahunda yo gutangira kwigisha Igiswayile ndetse n’ururimi rwitwa Amharic cyo muri Ethiopia. Imwe muri Kaminuza yatangiye kwigisha ibi ni iyitwa State University of Moscow.

Professeur Alexey Maslov niwe watangaje ko muri iriya Kaminuza batangiye kwigisha ziriya ndimi.

U Burusiya bwamaze kwinjira muri Afurika kandi bigaragara ko buhafite umugambi muremure.

Ururimi rwa mbere rukoreshwa n’abaturage b’Afurika benshi ni Icyarabu, ariko hakurikiraho Igiswayile n’ururimi rwa Amharic gikoreshwa muri Ethiopia.

- Advertisement -

Iki nicyo gihugu cya kabiri gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi nyuma ya Nigeria.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version