Amakipe Ya Polisi Zo Mu Karere Yageze I Kigali

Guhera mu ntangiriro z’Icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 20 kuzageza taliki 27, Werurwe, 2023 mu Rwanda hazabera imikino izahuza Polisi zo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba zihurije mu kitwa EAPCO.

Amakipe yageze mu Rwanda ni ayo mu Burundi, Ethiopia, Kenya, Sudani, Tanzania na Uganda.

Iyi mikino igiye kuzakinwa ku nshuro ya kane.

EAPCO igizwe n’ibihugu 14 ariko kuri iyi nshuro iriya mikino izitabirwa n’ibihugu birindwi(7).

- Kwmamaza -

Imikino nk’iyi yaherukaga mu mwaka wa 2019 ikaba yarabereye muri Kenya, icyo gihe u Rwanda rwabaye urwa kabiri.

Commissioner of Police ( CP) Bruce Munyambo uhagarariye iyi mikino aherutse kubwira itangazamakuru  ko Polisi y’u Rwanda yateguye iriya mikino neza kandi yizeye ko amakipe yayo azitwara neza.

Umuhango wo gufungura iyi mikino irabera muri Kigali Pélé Stadium indi mikino ikazabera  hirya no hino mu Rwanda harimo no muri BK Arena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco asaba Abanyarwanda bose kuzaza gushyigikira amakipe ya Police kandi abizeza ko kwinjira ari ubuntu.

Umuyobozi Wa Polisi FC Ashima Umusaruro Itanga

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version