Abashinwa Umunani Bashimutiwe Muri RDC

(Pascaline Kavuo Mwasi Saambili, GPJ Democratic Republic of Congo)

Umusirikare umwe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yishwe naho Abashinwa umunani barashimutwa, mu gitero cyagabwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru aho bacukuraga zahabu mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ni igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana ku birombe bicukurwamo zahabu n’ikigo Bayond Mining cy’Abashinwa, biherereye i Mukera muri teritwari ya Fizi.

Umuyobozi w’imiryango itari iya Leta i Mukera, Christophe Bonanée, yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ko ahagana saa tatu z’ijoro kuri ibyo birombe by’Abashinwa humvikanye amasasu menshi.

Ati “Abasirikare bahanganye nabo, kubw’ibyago umwe ahasiga ubuzima naho undi arakomereka cyane. Amaperereza arakomeje, twasanze abashinwa umunani bashimuswe n’abo bagizi ba nabi.”

- Advertisement -

“Umutwe wabigizemo uruhare ntabwo uramenyekana. Tubabajwe cyane n’ibikorwa nk’ibi bimaze kuba karande muri aka gace.”

Umuyobozi wa teritwari ya Fizi, Kawaya Aimé na we yemeje icyo gitero cyashimutiwemo abo bashinwa. Yavuze ko mu bashimuswe harimo n’abasirikare babiri.

Yavuze ko amaperereza akomeje kugira ngo abashimuswe babohorwe n’ababigizemo uruhare babiryozwe.

Icyo gitero cyabayeho mu gihe hamaze iminsi amakimbirane hagati y’abaturage bo muri ako gace n’ikigo Bayond Mining na koperative y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro yo muri ako gace, COMIDI.

Abaturage babashinja kutubaha uburenganzira bw’abakozi, ndetse ko batigeze batanga ingurane ku mirima y’abaturage yangijwe n’ibikorwa byabo byo gucukura zahabu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version