Ibizagenderwaho Mu Gukingira COVID-19 Abana Bafite Imyaka 12

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 izatangira gukingira COVID-19 abana bafite guhera ku myaka 12 kuzamura, igikorwa kizahera mu Umujyi wa Kigali.

Ni icyiciro gishya kigiye gukingirwa COVID-19 mu Rwanda, nyuma y’igihe hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ari igikorwa kigiye gutangirira mu Umujyi wa Kigali ariko no mu Ntara bizagerayo mu minsi iri imbere. Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Yagize ati “Bizajya bikorerwa ku mashuri aho abana bigira.”

- Advertisement -

Abagiye gukingirwa bari mu cyiciro cy’abantu batarageza imyaka y’ubukure ibemerera kwifatira icyemezo, ku buryo kugira ngo umwana akingirwe azakenera uburenganzira butangwa n’umubyeyi cyangwa undi umurera byemewe n’amategeko.

Dr Mpunga yakomeje ati “Ni ukuvuga ko umwana guhera ku wa Mbere, babahaye inyandiko dutanga z’uwemeye gukingirwa ku bushake bazijyana mu rugo kugira ngo ababyeyi bazisinye, ariko n’amashuri yakoresheje inama ababyeyi kugira ngo nabo babasobanurire iki gikorwa, batange uburenganzira abana bakingirwe.”

“Bivuze ko ku wa Mbere amashuri yose azakusanya izo nyandiko ababyeyi bazaba batanzeho ubwo burenganzira bw’abana babo, kugira ngo noneho abana bazakingirwe.”

Ni gahunda ahandi imaze igihe, kuko ku wa 10 Gicurasi 2021 aribwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US FDA, cyemeje ko urukingo rwa COVID-19 rwa Pfizer-BioNTech rutangira guhabwa abana bafite hagati y’imyaka 12-15.

Mu ntangiro z’uku kwezi bwo cyemeje bidasubirwa ko rwahabwa n’abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11.

Abo bato cyane nabo bahabwa inkingo ebyiri hagati yazo hakajyamo iminsi nibura 21, ariko buri rukingo rukagira Microgram (µg) 10. Ni mu gihe abana bafite imyaka 12 kuzamura bo mu rukingo bahabwa habamo 30 µg.

Kugeza ubu urukingo rutangwa ku bana bari muri ibi byiciro ni urwa Pfizer-BioNTech.

Dr Mpunga yavuze ko nubwo abana batazahazwa na coronavirus, bashobora kwandura no kwanduza abandi kuko biga bataha.

Yakomeje ati “Bigaragara ko mu minsi iri imbere, uko abantu benshi bagenda bakingirwa, abakuru n’abandi bose, virus ishobora kuzagenda yibasira ikigero cy’abantu batangingiwe ari nabo bari mu kigero cy’aba bana.”

“Kandi aho bamaze kubakingira ubona ko byatanze umusaruro bituma abana bakomeza kwiga, ibibazo bya hato na hato byo gufunga amashuri kubera ko ubwandu bwabaye byinshi bikagabanyuka.”

Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumia ibyorezo (CDC) kivuga ko byagaragaye ko nubwo abana bafite ibyago bike byo kuzahazwa na COVID-19 ugereranyije n’abakuze, bashobora kwandura ndetse bakanduza abandi.

Rimwe na rimwe umwana ashobora no kuremba, akaba yanagira ibibazo by’ubuzima by’igihe kirekire asigiwe na COVID-19

Ibyo ngo bishobora kuba bibi ku mwanya usanganywe ibindi bibazo by’ubuzima.

Ni gahunda imaze igihe itekerezwaho

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko bakurikiranira hafi ubushakashatsi bugenda bukorwa ku gukingira ibyiciro bitandukanye by’abaturage no gutanga urukingo rwa gatatu, cyane ko iyo urukingo rumaze iminsi ubushobozi bwarwo bugabanyuka.

Ati “Turi kugenda dupima ubudahangarwa umubiri wakoze niba buhagije kugira ngo bubarinde kwandura cyangwa kurembywa na COVID-19, ibyo rero ni ibintu COVID igenda itwigisha umunsi ku wundi.”

Yavuze ko banakurikiranira hafi ibijyanye no gukingira ibyiciro byo hasi mu bana.

Ati “Nabyo turi kubyigaho, hari ubushakashatsi bugenda buza butandukanye, turakurikirana ngo turebe, cyane cyane buriya igikuru ni ukureba ngo ni doze ingana iki abato bahabwa, ibyo byose biri mu byo turimo kwigaho muri iyi minsi.” Icyo gihe na we yari kuri Televiziyo Rwanda.

Gukingira abana bafite imyaka 12 birazamura umubare w’abagomba gukingirwa mu Rwanda, kuko mbere hateganywaga miliyoni 7.8 habazwe gusa abarengeje imyaka 18.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze gukingirwa COVID-19 nibura bahawe urukingo rumwe ni miliyoni 5.3 mu gihe abakingiwe byuzuye ari miliyoni 2.9.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version