Ku mugoroba wo kuwa Kane, saa moya zuzuye z’ijoro, amashanyarazi agize atya arabura kandi bisa nk’aho bimenyerewe ko muri Kanama mu bice bimwe bya Gatsibo na Nyagatare ibi bikunze kubaho.
Iyo amashanyarazi agiye, akunze gutinda, akagaruka nyuma y’amasaha menshi.
Ku muhanda hafi y’isoko rya Rwagitima, umwijima uba ari mwinshi ku buryo bigoye kuhagenda.
Ni inzu nke niho usanga hari umuriro uva ku mirasire y’izuba, abandi ugasanga baramurikisha amatoroshi ya telefoni zabo ngo bashobore kubona.
Iki gihe cy’umwijima wuzuye ahanini gitangira saa moya kugeza saa tatu cyangwa saa yine z’ijoro hakaba n’ubwo icyo gihe kiyongereye kandi nk’uko byumvikana hari abacuruzi bahita babona ko nta wundi mukiliya bari bubone bagakinga bakitahira.
Amatsinda y’banyerondo bambaye imyambaro yabugenewe, bagenda ku murongo baca mu isoko rya Rwagitima kandi icyo gihe ku muhanda haba hagenda abantu mbarwa.
Mu kanya nk’ako rero nibwo haba ibintu biteye kwibaza!
Ujya kubona ukabona haje itsinda ry’amapikipiki atagira nimero, atwaye imifuka, agenda ku muvudukomunini akava ku muhanda munini akerekeza mu muhanda w’igitaka ujya mu giturage.
Abo ni bamwe mu batwara inzoga ziba zipfunyitse mu dushashi bazishyiriye abakiriya. Ni ibikorwa bikunze gukorwa muri aka gace.
Itsinda rya Taarifa Rwanda rikora inkuru zicukumbuye binyuze kuri umwe mu barikorera, ryegereye abarinzi b’umutekano bo muri uwo murenge batubwira uko ibyo bigenda.
Bemeje ko bazi ayo mapikipiki atwara inzoga zitemewe, ariko bavuga ko batamenya aho aba ajyanye izo nzoga.
Udushashi tw’inzoga twabaye imari ishyushye…
Gutwara izi nzoga zijya mu bice binyuranye bya Nyagatare na Gatsibo byabaye igikorwa kiba kenshi ku buryo abakiriya bashobora kuzibonera igihe bazishakiye.
Aho Leta ihagarikiye inzoga bise ibyuma, kunywa izipfunyitse mu dushashi byahise bibona isoko rikomeye.
Taarifa Rwanda izi ko mbere agashashi kamwe kaguraga Frw 5,00 ubu dutatu tugura Frw,1000, bivuze ko twabaye twinshi, bakagabanyiriza abakiliya ngo bagure twinship.
N’ikimenyimenyi, nta ntera ndende ukora utarabona aho bataye agashashi kashizemo izo nzoga.
Igiteye ikibazo kurushaho ni uko abana bato nabo bazinywa nk’uko Taarifa Rwandwa yashoboye gufata ifoto y’umwana wari ufite ako gashashi ari kukanywa.
Kazungu Derrick (izina ryahinduwe), umwe mu bazikwirakwiza, aherutse gufatwa afite umufuka urimo udufuka tw’inzoga dupima ibilo 150.
Abanyerondo bo ku Murenge bamuhaye amahitamo abiri: gusiga uwo mufuka cyangwa kujyanwa mu nzego z’umutekano ku Murenge.
Kazungu yahisemo gusiga uwo mufuka, asubira iwe. Yari yagize umunsi mubi, ariko ahirwa no kutajyanwa mu maboko y’inzego.
Ati: “Iyo bafashe udufuka tw’inzoga, baradufata bakatugurisha ku tubari ku giciro gito cyane.”
Inzoga z’ibitoki zitemewe na zo zikwirakwizwa nijoro
Mu kuganira n’abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu, Taarifa yasanze bamwe muri bo na bo banywa inzoga zipfunyitse mu dufuka ndetse n’inzoga z’ibitoki zengwa mu buryo butemewe.
Abacuruzi barangura izo nzoga mu ijoro kandi bakaziranguza n’abandi ku giciro kisumbuyeho.
Umukiriya ajya mu kabari agasaba inzoga izwi kandi yemewe, nka Mutzig, Primus cyangwa Skol.
Nyamara umucuruzi babiziranyeho aba yamaze gusuka inzoga y’ibitoki mu icupa ry’iyo nzoga yemewe, akariha umukiriya.
Iyo ubirebeye hanze, ubona abantu banywera muri ayo macupa, ugakeka ko banywa inzoga zisanzwe.
Ariko iyo basinze, ni bwo bamwe batangira kuvuga ku mugaragaro ko mu by’ukuri banywaga inzoga itemewe.
‘Susuruka’ iva mu Burundi

Inzoga y’ibitoki yitwa Susuruka, ifite umusemburo wa 16% yinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu ivuye mu Burundi. Iboneka cyane mu turere two ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Icukumbura rya Taarifa mu Ntara y’Amajyepfo ryakusanyije amakuru mu Karere ka Huye aho ubwanditsi bwarebaga ingaruka izi nzoga zagize cyangwa zikigira ku baturage, riza kubona ko hari iziva mu Burundi.
N’ubwo u Burundi bwafunze umupaka wabwo n’u Rwanda, bugahagarika urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi, magendu y’inzoga ikomeje kwiyongera rimwe na rimwe.
Inzoga zihendutse zikorerwa mu Burundi ni zimwe mu zikunze kunyobwa cyane mu turere two ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Hari n’abavuga ko ziryoha cyane!
Izi nzoga zo mu Burundi ziba zitujuje ubuziranenge bugenderwaho mu Rwanda hemezwa ko inzoga runaka yemerewe kunyobwa, hakaba abavuga ko mu nzoga zo muri kiriya gihugu hari ubwo bashyiramo urumogi, viagra, ibyatsi n’ibindi binyabutabire bitoroshye.
Mu kwezi gushize(Nzeri), Leta ya Uganda yabujije ikoreshwa ry’inzoga zaturukaga mu Burundi nyuma yo gusangamo viagra.
Itsinda rya Taarifa ryageze mu iduka rimwe mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, risaba inzoga.
Ryasanze ‘Susuruka’ igura Frw 700, ikaba yinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu inyujijwe mu turere twa Gisagara na Nyaruguru two ku mupaka n’u Burundi.
Umuturage wo muri Tumba witwa Solange Mukansabimana ati: “Inzoga zituruka mu Burundi zinjizwa mu ijoro kandi ziba zirahendutse.”
Guhangana n’ikibazo gishya
Mu cyumweru cya mbere cya Nzeri, Ubuyobozi bw’Akagari ka Ndatemwa bwahamagaje abayobozi b’imidugudu mu nama yabereye kuri rumwe mu nsengero ziri muri ako Kagari.
Abayoboye iyo nama baburiye bamwe mu bayobozi ko ibyo bakora byo kwitwikira ijoro bakagura cyangwa bagafasha mu kwirakwiza utwo dufuka bihabanye n’amategeko.
Babajijwe ikibatera kugurisha udufuka tw’inzoga twafashwe aho gufata ababucuruza.
Mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze bakora uko bashoboye ngo bacyahe bagenzi babo bica amategeko, Polisi y’u Rwanda na yo ikomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ubutumwa bwo kuburira abinjiza inzoga mu gihugu mu buryo bwa magendu, cyane cyane abazinyuza ku mipaka.
ACP Boniface Rutikanga yihanangirije abakwirakwiza inzoga zabujijwe, avuga ko ababigiramo uruhare bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yavuze ko hari abantu baherutse gufatwa bagerageza gukora inzoga zitemewe, bamwe bakaba barafatiwe mu mirenge ya Gikomero na Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu kiganiro Polisi icisha kuri Radiyo Rwanda muri ku Cyumweru mu mugoroba, ACP Boniface Rutikanga yagize ati: “Hari abantu bahishe inzoga zabujijwe kandi bakomeje kuzigurisha. Aba bantu bakunda amafaranga gusa ariko ntibita ku buzima n’ubuzima bw’abantu.”
Avuga ko Urwego avugira ruzafatanya n’izindi nzego mu kurwanya ko ubwo bucuruzi bukomeza, ababigiramo urubari bakazakurikiranwa.

