Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashoramari Bo Muri Hongrie ‘Bibwe Miliyari 1 Frw’ Basubijwe Ayagarujwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abashoramari Bo Muri Hongrie ‘Bibwe Miliyari 1 Frw’ Basubijwe Ayagarujwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 June 2021 12:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bweretse itangazamakuru bamwe mu bo ruheruka gufata rubakurikiranyeho kwiba umushoramari w’Umunyamahanga. Rwagaruje ibihumbi birenga 700 by’amadolari. Uwibwe ni umuturage wo muri Hongrie witwa Skare Jonas.

Mu beretswe itangazamakuru  ntabwo Padiri w’I Rwamagana uherutse gufatwa yari arimo.

Abafashwe ntibigeze bavugisha itangazamakuru, baje baraforwa barangije baragenda.

Uwibwe  Skare Jonas yashimye ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwamufashije kugaruza amafaranga ye mu gihe gito, avuga ko byerekana ko ubugenzacyaha bwarwo bukora neza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwari ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Theophille, nyuma yo kumusangana amafaranga yibwe umucuruzi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira yavuze ko ariya mafaranga yafashwe binyuze ku makuru bahawe n’abaturage ndetse ku bufatanye na Polisi.

Dr Murangira yasobanuye uko byagenze ngo ariya mafaranga agaruzwe

Yavuze kandi ko abibye uriya mushoramari bamuteye ubwoba ubwo yari agiye kubareba ngo bakorane kuko yari aje gutangira business y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ngo bamuteye ubwoba bamusaba kubika inda, ntarebe hejuru hanyuma bamucuza amafaranga yari azanye gushora mu Rwanda.

Ati: “ Bamwambuye binyuze mu iterabwoba bamuteye, bamucuza amafaranga angana na miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika ni ukuvuga amafaranga angana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.”

- Advertisement -
Asinyira ko ayakiriye

Nyuma Skare yaregeye ubugenzacyaha butangira iperereza hafatwa abantu batandukanye barimo abacuze umugambi n’abababereye ibyitso barimo Umupadiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana n’Umunyamategeko umwe.

Icyo gihe ubugenzacyaha batangaje ko bwahise butangiza iperereza.

Mu butumwa RIB iherutse gushyira kuri Twitter ubwo yafataga Padiri, yavuze ko uyu mupadiri yari yabikijwe n’umwe mu bibye ariya mafaranga umugabane we ungana na miliyoni 400Frw.

Ku rukuta rwa Twitter rwa RIB haranditswe hari: “Uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga nibwo RIB yagiye gusaka padiri iyasanga yo abitswe mu mutamenwa (safe box) irayafatira na Padiri arafatwa.”

Amakuru Taarifa yamenye ni uko aberetswe itangazamakuru hari na gahunda yo guhita bashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ayagarujwe ni amafaranga 324,650£,  344,700$,  37,421,000frw, yose hamwe angana na 771,701,000 frw ku mafaranga agera kuri Miliyari 1 Frw ( ni ukuvuga Miliyoni 1 $ yibwe.

Aya ni amafaranga yasubijwe

Andi aracyashakishwa!

TAGGED:AmadolarifeaturedMurangiraUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Ukeneye Ngo Utangire Guhinga Urumogi Mu Buryo Bwemewe Mu Rwanda
Next Article Inyeshyamba Zigaruriye Umurwa Mukuru W’Agace Ka Tigray Muri Ethiopia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?