Karake Peter uyobora Ishami rya RIB rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba n’iby’ikoranabuhanga yavuze ko kugeza ubu hari abantu 50 bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge birimo icy’ubwicanyi ‘butagambiriwe.’
Kuri iki Cyumweru italiki 02, Kanama(8) 2026 nibwo Karake yabivugiye mu kiganiro yahaye RBA cyarimo na Minisitiri w’ubuzima n’uw’ubutegetsi bw’igihugu ngo bavuge ku kibazo kimaze iminsi cy’uko inzoga bita ‘ibyuma’ zikomeje kuzahaza abaturage, zikaba zarishe abantu 50.
Si bo zagiriye nabi gusa ahubwo hari n’abantu 100 bahumye burundu.
Karake Peter yavuze ko aho iki kintu gitangiriye kuba icyorezo, hakozwe iperereza ku nganda zikora izo nzoga bituma hagira abantu batangira gufatwa bakurikiranyweho uruhare muri ibyo bintu.
Ati: “Ubu nakubwira ko dufunze abantu bagera kuri mirongo itanu (50) ndetse hari n’abihishe n’abahunze tugishakisha.”
Benshi muri abo bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa se ibintu bishobora guhumanya abantu.
Avuga ko ibyo bigize icyaha hashingiwe ku biteganywa mu mategeko y’u Rwanda.
Ati: “ Ni icyaha ndetse gihanishwa kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, ndetse n’amande ashobora kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri eshanu.”
Iyo hagize upfa azize ibyo binyobwa cyangwa ibintu bindi bihumanya byakwirakwijwe na runaka, ubikurikiranyweho aba yakoze icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe.
Yavuze kandi ko harimo gukorwa ibizamini kuri ibi binyobwa kugira ngo haboneke ibimenyetso bizunganira dosiye z’ibirego abo bantu baregwa.
Avuga kandi ko mu igenzura rimaze iminsi rikorwa n’inzego zihuriweho, hari n’inganda ziherutse gufungwa byagaragaye ko zikora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Karake avuga ko kuva ubwo batangiraga kugenzura izo nganda, ni ukuvuga mu minsi icum ishize, hari inganda 90 zafunzwe.
Amakuru avuga ko mu Rwanda hakorwaga ubwoko 38 bw’izo nzoga zitujuje ubuziranenge zaguraga make ariko zigasindisha cyane.
Umuyobozi muri RIB ushinzwe kurwanya iterabwoba Karake Peter avuga ko abakurikiranywe mu bugenzacyaha barenze ku masezerano bari baragiranye na Leta mu mikorere y’inganda, bahitamo gukora ibindi.
Ibyo bakoze bigize icyaha nk’uko abivuga.
Ngo hari aho basanze abantu barataze izo nzoga mu myobo, urwina bakaruzengurutsa inkuta ngo abantu batazamenya ibihabera.
Muri izo nzoga harimo methanol, ikinyabutabire gitera abantu guhuma kuko ari uburozi.

