Abasirikare 42 Ba Nigeria Bari Mu Rwanda

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura hahuriye ingabo z’u Rwanda n’iza Nigeria ziri mu Rwanda mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi. Aba basirikare baje mu Rwanda mu rwego rw’ubushakashatsi bwibanda ku mibereho y’abaturage n’iterambere ryabo.

Iby’urugendo  rwabo mu Rwanda byatangajwe n’uwaje abayoboye witwa Brigadier General Ibrahim Bindul.

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, bariya bashyitsi baganirijwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga n’abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bari aho.

Basanzwe biga  mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria.

- Advertisement -
Abasirikare ba Nigeria bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru

Abasirikare baganirijwe ku rugendo rwo kwiyubaka rw’ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Ibrahim Bindul uyoboye bariya basirikare bakuru yavuze ko baje mu Rwandabari mu bushakashatsi buzibanda ku mibereho n’iterambere, ndetse n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda rusanganywe abasirikare n’abapolisi mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika mu rwego rwo gufasha ababituye kongera gutekana no kuwubungabunga.

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, bariya basirikare bagiye kunamira Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe bashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Basuye n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ahubatse Ingoro Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikoreramo.

Kuri gahunda yabo harimo ko bazamara icyumweru mu Rwanda.

Muri icyo gihe bazasobanurirwa imikorere y’imishinga itandukanye ifasha ingabo z’u Rwanda kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Ibi bikorwa binyuze muri gahunda zitandukanye harimo n’imikoranire y’abasirikare, abapolisi, abacungagereza na  Zigama CSS, MMI n’Ibitaro bya gisirikare.

Si ubwa mbere baje kwigira ku Banyarwanda…

Hagati y’Italiki 12 kugeza Taliki 19, Kamena, 2021 hari irindi tsinda ry’abasirikare bo muri Nigeria bari bayobowe na Brigadier General Aniedi Edet baje mu Rwanda mu ruzinduko shuri.

Icyo gihe bahuye na Lieutenant General Mubarakh Muganga uyoboza ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka baganira imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Edet wari uyoboye bariya basirikare yavuze ko muri iki gihe hari amatsinda y’ingabo za Nigeria zasuye ibihugu bitandukanye ariko ko itsinda rye[rya karindwi] ryahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo rirebe uko ingabo zarwo zikoresha ikoranabuhanga mu kuvura abarwayi bityo rigire amasomo ribakuramo.

Ati:“ U Rwanda ni igihugu gikorana na Nigeria muri byinshi. Hari gahunda duhururiyeho mu guhana imyitozo igenewe abasirikare bakuru kandi ubu bufatanye bumaze igihe.”

Itsinda rye rikigera mu Rwanda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Aba basirikare banasuye Minisiteri y’ubuzima, basura Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga, Rwanda Information Society Authority (RISA), Koperative Zigama CSS, Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abasirikare kitwa Military Medical Insurance( MMI), Ibitaro bikuru bya gisirikare by’u Rwanda( Rwanda Military Hospital), Ingoro y’Amateka yo kubohora u Rwanda, Ingoro ndangamurage y’i Huye n’izindi nzego za Leta y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version