Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasirikare 42 Ba Nigeria Bari Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abasirikare 42 Ba Nigeria Bari Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2022 2:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura hahuriye ingabo z’u Rwanda n’iza Nigeria ziri mu Rwanda mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi. Aba basirikare baje mu Rwanda mu rwego rw’ubushakashatsi bwibanda ku mibereho y’abaturage n’iterambere ryabo.

Iby’urugendo  rwabo mu Rwanda byatangajwe n’uwaje abayoboye witwa Brigadier General Ibrahim Bindul.

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, bariya bashyitsi baganirijwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga n’abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bari aho.

Basanzwe biga  mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Abasirikare ba Nigeria bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru

Abasirikare baganirijwe ku rugendo rwo kwiyubaka rw’ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Ibrahim Bindul uyoboye bariya basirikare bakuru yavuze ko baje mu Rwandabari mu bushakashatsi buzibanda ku mibereho n’iterambere, ndetse n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda rusanganywe abasirikare n’abapolisi mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika mu rwego rwo gufasha ababituye kongera gutekana no kuwubungabunga.

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, bariya basirikare bagiye kunamira Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe bashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Basuye n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ahubatse Ingoro Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikoreramo.

- Advertisement -

Kuri gahunda yabo harimo ko bazamara icyumweru mu Rwanda.

Muri icyo gihe bazasobanurirwa imikorere y’imishinga itandukanye ifasha ingabo z’u Rwanda kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Ibi bikorwa binyuze muri gahunda zitandukanye harimo n’imikoranire y’abasirikare, abapolisi, abacungagereza na  Zigama CSS, MMI n’Ibitaro bya gisirikare.

Si ubwa mbere baje kwigira ku Banyarwanda…

Hagati y’Italiki 12 kugeza Taliki 19, Kamena, 2021 hari irindi tsinda ry’abasirikare bo muri Nigeria bari bayobowe na Brigadier General Aniedi Edet baje mu Rwanda mu ruzinduko shuri.

Icyo gihe bahuye na Lieutenant General Mubarakh Muganga uyoboza ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka baganira imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Edet wari uyoboye bariya basirikare yavuze ko muri iki gihe hari amatsinda y’ingabo za Nigeria zasuye ibihugu bitandukanye ariko ko itsinda rye[rya karindwi] ryahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo rirebe uko ingabo zarwo zikoresha ikoranabuhanga mu kuvura abarwayi bityo rigire amasomo ribakuramo.

Ati:“ U Rwanda ni igihugu gikorana na Nigeria muri byinshi. Hari gahunda duhururiyeho mu guhana imyitozo igenewe abasirikare bakuru kandi ubu bufatanye bumaze igihe.”

Itsinda rye rikigera mu Rwanda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Aba basirikare banasuye Minisiteri y’ubuzima, basura Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga, Rwanda Information Society Authority (RISA), Koperative Zigama CSS, Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abasirikare kitwa Military Medical Insurance( MMI), Ibitaro bikuru bya gisirikare by’u Rwanda( Rwanda Military Hospital), Ingoro y’Amateka yo kubohora u Rwanda, Ingoro ndangamurage y’i Huye n’izindi nzego za Leta y’u Rwanda.

TAGGED:AbasirikarefeaturedIngaboNigeriaRwandaRwivanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo: Basigaye Bahinga Bafite Uzabagurira Umusaruro
Next Article Nyuma Y’Ingabo Za Nigeria, Iza Mali Nazo Ziri Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?