Abasirikare 5000 Bateguriwe Intambara Kuri Niger

*Operations zizamara iminsi 90

*Nirenga, CEDEAO niyo izajya yishyura fagitire…

Amakuru avuga ko abasirikare bagera cyangwa barenga 5000 batangiye kwegera aho bazatangiriza intambara kuri Niger. Abo mu 5000 ariko ngo ntiharimo abo Nigeria iteganya gutanga.

Abasirikare bamaze gukusanywa ni abo muri Bénin, Côte d’Ivoire, Sénégal na Guinée-Bissau.

- Kwmamaza -

N’ubwo amakuru ari uko kugeza ubu abivuga, ku rundi ruhande nta makuru arambuye ku mitegurirwe y’iriya ntambara.

Abagaba b’ingabo zateguriwe iriya ntambara ntacyo baratangariza itangazamakuru mpuzamahanga.

RFI ivuga ko hari abasirikare bamwe ba CEDEAO bamaze kwegerezwa imipaka ya Bénin NA Nigeria ikora kuri Niger.

Ikindi kivugwa kugeza ubu ni uko buri gihugu mu bizatanga bariya basirikare kigomba no gutanga ingengo y’imari izakoreshwa byibura mu minsi 90 ya mbere y’intambara.

Ngo iriya ntambara niramara iminsi irenze 90, CEDEAO niyo izajya yishyura fagitire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version