Abasirikare Ba DRC Bahunze M23 Bagejejwe Imbere Y’Urukiko

Imbere y’urukiko rwa gisirikare, abasikare 11 bo mu ngabo za DRC bitabye ngo bumve ibirego by’ubushinjacyaha by’uko bahunze urugamba bari bahanganyemo n’abarwanyi ba M23.

Barashinjwa ubugwari ku rugamba, gukoresha inyandiko mpimbano no gushishikariza abandi gukora ibitandukanye n’ibyo barahiriye.

Ingabo za DRC guhera mu mwaka wa 2022 ziri mu ntambara n’abarwanyi ba M23 badasiba gufata ibice bitandukanye bya DRC.

Baherutse no gufata umujyi wa Rwindi muri  Teritwari ya Rutshuru, uyu mujyi ukaba urimo n’ikibuga cy’indege.

- Kwmamaza -

Ifatwa ryawo ryatumye uwari uherutse koherezwa kuyobora ingabo muri Kivu ya Ruguru witwa Gen Chicko ahamagarwa i Kinshasa ngo agire ibisobanuro abitangaho.

Ni abasirikare 11
Ubushinjacyaha bwa gisirikare burabashinja ubugwari no gutita ku ndahiro ya gisirikare
Bahisemo guhunga umuriro M23 yabacanyeho

Hagati aho Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko igihano cy’urupfu gitangira gushyirwa mu bikorwa.

Cyari gisanzweho mu mategeko ariko kidashyirwa mu bikorwa.

Uwari Uherutse Gushingwa Kuyobora Ingabo Muri Kivu Ya Ruguru Yahamagajwe Igitaraganya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version