Abasirikare Bane b’u Bufaransa Bafatiwe Muri Centrafrique

Abasirikare bane b’u Bufaransa bafatiwe ku kibuga cy’indege muri Repubulika ya Centrafrique, ubwo bari bacunze umutekano wa Général Stéphane Marchenoir uyobora Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro, MINUSCA.

Bafatiwe mu murwa mukuru Bangui kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, nk’uko byemejwe na Ambasade y’u Bufaransa muri Centrafrique.

Yagize iti “Ikipe ishinzwe umutekano wa général Marchenoir, Umugaba w’Ingabo za Minusca, rigizwe n’abasirikare bane b’Abafaransa, ryafashwe nyuma ya saa sita ku kibuga cy’Indege cya Bangui. Aba ba ofisiye 4  bashinzwe umutekano bari baherekeje umugaba wa Minusca agiye kurira Air France hamwe n’ibikoresho byabo by’umwuga.”

Hari amakuru yaje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abo basirikare baba bashatse “kwica” Perezida Faustin Archange Touadéra uyobora Centrafrique.

- Advertisement -

Ni igikorwa cyabaye mu gihe umubano w’u Bufaransa n’iki gihugu bwahoze bukolonije utameze neza, kubera umutwe ushinzwe umutekano wo mu Burusiya, Wagner Group, urimo gukorera muri Centrafrique.

Ni igihugu kiri mu ntambara guhera mu 2013.

Gusa Ambasade y’u Bufaransa yamaganye icyo gikorwa, kimwe n’abashaka kugikoresha mu icengezamatwara rigamije inabi.

Haje kuboneka andi makuru avuga ko bashobora kuba barafashwe kubera ko bari bitwaje intwaro zabo baherekeje jenerali, bagera ku kibuga cy’indege bigahurirana n’uko indege ya Perezida Touadera yari irimo kugwa ku kibuga.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa bwabwiye AFP buti “Nta mpamvu yihariye, bafashwe na jandarumori ya Centrafrique bari hafi y’ikibuga cy’indege, ariko ibirego byo gushaka guhungabanya umutekano bitangira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Mu itangazo Minusca yasohoye, yamaganye abantu bashaka gukora icengezamatwara rigamije kuyobya rubanda.

Yakomeje ivuga ko “Yamaganye yivuye inyuma ibirego byo gushaka kubangamira umutekano w’igihugu.”

Minusca igizwe n’abasirikare b’abapolisi barenga 15,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version