Ikigo Mpinduramyumvire Ku Bafite Ubumuga, Ubwenge Buruta Ubwiza…Ikiganiro N’uharanira Kuba Miss 2022

Sandrine Byiringiro ni umwe mu bakobwa baharanira kuzaba Nyampinga w’u Rwanda 2022. Yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko natorwa azashinga ikigo gifite muri gahunda zacyo gukangurira abafite ubumuga gukomeza kwigirira icyizere kandi n’abatabufite bakumva ko ababufite bagomba guhabwa umwanya wo kwerekana ko bashoboye.

Yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba afite imyaka 21 y’amavuko, yize muri Lycée de Kigali, yiga imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi.

Uyu mukobwa ufite ubumuga k’uko yavutse nta ntoki zose afite( afite intoki eshanu) avuga ko n’ubwo afite ubumuga ariko yize kandi akaba afite urwego rw’ubuzima bwiza agezeho.

Umunyamakuru wa Taarifa yamubajije icyo umushinga we ushingiye ho, avuga ko icyo azakora ari kongera kwibutsa Abanyarwanda ko umuntu ufite ubumuga aho yaba ari hose, aba agomba guhabwa umwanya wo kwerekana ko ashoboye.

- Advertisement -
Yavutse nta kiganza

Kuri we ibyo kugirira umuntu ufite ubumuga impuhwe zitari ngombwa ngo ni uko afite ubumuga gusa, sibyo!

Abajijwe umwihariko w’uwo mushinga we cyane cyane ko mu Rwanda hasanzwe ibigo bifasha abafite ubumuga nka NCPD( National Council of People with Disabilities) n’indi miryango itari iya Leta ifasha muri uru rwego, Sandrine Byiringiro yasubije ko natsindira kuba Nyampinga w’u Rwanda amafaranga azakura muri uwo mushinga azayubakisha ikigo yise ‘mpinduramyumvire’.

Yemeza ko kizakora uko gishoboye kicyegera abaturage, ababyeyi n’abafite ubumuga muri rusange kikabafasha kumva ko abafite ubumuga bashoboye kandi ko icyo bacyeneye atari iterambere batagizemo uruhare.

Byiringiro ati: “ Nzarushaho kwegera abaturage mbabwire ko ufite ubumuga ashaka kandi ashoboye kugira uruhare mu iterambere rye n’iry’igihugu.”

Ubwiza sibwo kamara…

Mu rwego rwo kugerageza ubumenyi bwe, Taarifa yamubajije kuri we hagati y’ubwenge n’ubwiza n’umuco igikwiye kwitabwaho mu gihe cyo gutoranya Miss, asubiza ko burya ubwenge bubanziriza ibindi.

Ngo ubwiza ntacyo butwaye ariko ntibwaruta ubwenge burimo n’ubwo kumenya kubanira bagenzi bawe neza.

Ati: “ Kuba mwiza ni byiza ariko kuri njye ubwenge ni ingenzi cyane, ntube umuswa mu ishuri ariko nanone ukamenya kubana n’abandi neza.”

N’ubwo afite uburanga ariko avuga ko ubwenge buburuta
Yize imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi
Yaje ahagarariye Umujyi wa Kigali
Share This Article
1 Comment
  • Ni byo koko ubwenge nibwo bukwiye kuza mbere y’ubwiza.
    Ariko nanone ntabwo waba uri ikijumba ngo uze kuba miss w’igihugu!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version